Umukino wahuje amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 20 muri Brésil waranzwe n’akajagari gakomeye, nyuma y’uko umusifuzi atanze amakarita atukura 51, ahanini bitewe n’imirwano yadutse hagati y’abakinnyi n’abatoza.
Ibi byabaye mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’irushanwa rya Minas Gerais, wahuje Uberlandia na Mamore.
Abantu 51 ni bo birukanywe mu kibuga, barimo abakinnyi 43 n’abagize amakipe y’abatoza umunani.
Imvururu zatangiye mu gice cya kabiri cy’umukino, ubwo Davi, umukinnyi wa Mamore, yishimiraga igitego cyatumye ikipe ye igira ibitego 3-1. Mu kwishimira icyo gitego, bivugwa ko yatonganyije abari bicaye ku ntebe y’abasimbura ba Uberlandia.
Ibyo byarakaje Paulo Sergio Dias Dos Santos, umutoza w’abanyezamu ba Uberlandia, ahita yinjira mu kibuga ajya guhangana na Davi. Ibyo byakurikiwe n’imirwano yahuje abakinnyi n’abagize amakipe yombi.
Mbere y’uko iyo mirwano yaduka, abakinnyi batatu bari bamaze guhabwa amakarita atukura.
Imvururu zakomeje kugeza ubwo zangije bimwe mu bikoresho bya Stade Parque do Sabia. Ibyangiritse birimo inzugi 14, amadirishya, ubwiherero, intebe n’ameza.
Umukino wahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’iminota 40, ariko nyuma umusifuzi Fernando Patrick Drosghic Modesto afata icyemezo cyo kuwuhagarika burundu.
Amakarita atukura 51 yatanzwe muri uyu mukino yahise aca agahigo kari kamaze imyaka 15, kari gafitwe n’umukino wabereye muri Argentine mu 2011, aho hatanzwe amakarita atukura 36.
Ibi byatumye uyu mukino wandikwa mu mateka y’umupira w’amaguru nk’umwe mu yaranzwe n’ibihano byinshi bidasanzwe.


