Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, yaguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za R 3 zinakomeretsa abandi babiri [bo mu bindi bihugu].
Ni igitero izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zagabweho ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’Ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (Minusca).
Ubutumwa Minusca yanyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook buragira buti: “Minusca yamaganye yivuye inyuma urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro, nyuma y’igitero cyo ku wa mbere cyagabwe na 3 R (Inyeshyamba za GĂ©nĂ©ral Abass Sidiki) mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika ya Centrafrica. Abandi basirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro na bo barakomeretse.”
AFP ivuga ko Minusca yavuze ko kiriya gitero cyaguyemo umusirikare w’u Rwanda gishimangira uburyo Inyeshyamba za R 3 (Retour, RĂ©clamation et RĂ©habilitation) zikomeje kwica nkana amasezerano ya APPR-RCA yasinywe hagati ya Repubulika ya Centrafrica n’imitwe 14 y’inyeshyamba zibarizwa ku butaka bwayo, muri Gashyantare 2019.
Mu ntangiriro za Kamena, umuyobozi wa 3R, Sidiki Abass, yatangaje ko ahagaritse kubahiriza ayo masezerano, bituma Minusca ihita ishyira Operasiyo ya gisirikare mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Centrafrica mu rwego rwo kugira ngo R 3 itaguka.
Minusca yahamagariye amahanga iyamenyesha ko “Ibitero byibasira ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro bigomba kugirwa icyaha cy’intambara mu mategeko Mpuzamahanga”.
Agace ka Gedze umusirikare w’u Rwanda yiciwemo, mu mpera za Kamena Inyeshyamba za R 3 zari zakiciyemo abasirikare babiri ba Leta ya Repubulika ya Centrafrica, kakaba gaherereye muri Komini yitwa Besson. Aka gace gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu kari mu two ziriya nyeshyamba ziri mu zikomeye cyane muri Repubulika ya Centrafrica zagize ibirindiro.


