Tuyishime ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yari afite ipeti rya Pr Sgt mu ngabo za Leta ya Congo FARDC, ngo akaba yariyise inyeshyamba ya FDLR agamije kuza kuba mu Rwanda.
Uyu musore ngo yavukiye ahitwa Ngungu muri Masisi, avuga ko yageze mu Rwanda tariki 25 Werurwe 2016, ngo akaba yari afite umugore w’umunyarwandakazi ariko wamucikanye amafaranga.
Uyu mugabo yatahuwe ko atari umunyarwanda ubwo yabazwaga inkomoko ye mu Rwanda akarya indimi, akaba yari yarishikirije Monusco agamije kuzanwa mu Rwanda.
Aganira na KT yagize ati: “ Nishyikirije Monusco nk’umurwanyi wa FDLR banzana mu Rwanda, ariko ngeze Mutobo bambajije aho nkomoka ndahayoberwa, bakomeje kumbaza ibibazo byinshi mbabwiza ukuri ko ndi Umunyekongo mbabwira ko nari umusirikare wa Congo” .
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2016, ni bwo ingabo z’u Rwanda zikorera mu Karere ka Rubavu, zashyikirije itsinda rya EJVM uyu musore ngo asubizwe iwabo muri Congo.
Mu gihe ingabo z’u Rwanda zishimirwa umurava zigira mu bikorwa byo gufata ingabo za Congo zikabasubiza iwabo, Lt Colonel James Cassius washyikirije Pr Sgt Tuyishime itsinda rya EJVM, yavuze ko umusirikare wa Congo ufatiwe mu Rwanda ashyikirizwa EJVM kugira asubizwe igihugu cye hashingiwe ku mibanire myiza y’ibihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


