Umusirikare wa FARDC ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kurasa mu kico abaturage 13

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuva mu mpera z’icyumweru gishize ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica arashe abaturage 13.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musirikare yarasiye bariya bantu biganjemo abana n’abagore mu rugo rwe ruherereye mu ntara ya Ituri.

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye intara ya Ituri, Lt Jules Ngongo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo ko aho uriya musirikare azahungira hose azafatwa.

Uyu musirikare yunzemo ko ibyakozwe n’uriya mugenzi we binyuranyije n’imyitwarire ikwiye kuranga abasirikare, ashimangira ko nafatwa azakurikiranwa n’inkiko.

Ikinyamakuru Bunia-Actualité kivuga ko uriya musirikare warashe abantu yavuye mu gace yakoreragamo agataha iwe nyuma yo kumenya amakuru y’uko umuhungu we yapfuye.

Bivugwa ko umuhungu we yapfuye kuwa kane tariki 20 agashyingurwa bucyeye kuwa gatanu, se atarahagera.

Umuhungu we bivugwa ko yapfuye urupfu rusanzwe nyuma yo kujyanwa ku ivuriro rya Tchomia ariko agapfirayo.

Se ageze mu rugo agasanga baramushyinguye yagize umujinya watumye arasa mu baturanyi bari baje mu kiriyo.

Amakuru yemezwa na Baromètre Sécuritaire du Kivu avuga ko mu bantu 13 bapfuye icyenda muri bo ari abana, na ho babiri bakaba abagore.

Radio Okapi ivuga ko mu bandi bafashwe n’amasasu hanarimo n’abandi bana b’uriya musirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *