Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Nigeria utatangajwe amazina yajyanye umugore wa kwa muganga agiye kubyara, ahageze kubera serivisi atishimiye, akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru.

Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 ku Kigo nderabuzima cya Okelele mu Murwa mukuru wa Leta ya Kwara witwa Ilorin.

Amakuru avuga ko uyu musirikare yariye karungu agakubita abaganga nyuma y’aho hari umwe mu baganga bakurikiranaga umugore we yamusabye kujya kugura ibikoresho biri bukenerwe mu gihe cyo kubyara.

Ikinyamakuru Daily Trust cyatangaje ko cyabwiye n’umwe mu babibonye ngo ” Bakimara kumusaba kujya gushaka ibyo umugore we abyariramo, aho kujya kubishaka, umusirikare yabwiye abaganga ko Leta ya Nigeria itanga ibyo bikoresho ku babyeyi baje kwibaruka kwa muganga.”

Muganga ngo yarasubije ati ” Ayo makuru siyo. Yamusabye kujya gushaka ibyo bikoresho, akabijyana mu cyumba babyariramo. Umusirikare yahise arakara, atangira gukubita umuganga kugeza ubwo amuvunnye akaguru.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaforomo n’ababyaza muri Leta ya Kwara, Alhaji Shehu Aminu, yemeje ko abo baganga babiri bakubiswe.

Yagize ati ” Umusirikare yararakaye ahita yinjira mu biro bya muganga, atangira gukubita abaganga babiri yahasanze. Umusirikare yakubise inshyi umwe mu baganga ariruka mu gihe undi yakomeretse ku kagombambari.”

Uyu musirikare yahise atabwa muri yombi na batayo y’ibimodoka biremereye ya 22 iri ahitwa Sobi muri Kwara nk’uko byemejwe na Sgt. Waziri uyivugira. Yavuze ko ari guhatwa ibibazo.

Muri Nigeria, abatari bake bashimiye umusirikare kuba yarakubise abo baganga, bavuga ko hari serivisi mbi bikabije. Hari n’abavuze ko nabo bafite ubwo bushobozi bazajya baceka abaganga mu gihe abandi bamaganye iyo myitwarire.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru
    Arakabakubita kukoharahobanka kukwakirira umurwayi nibereye kuri WhatsApp.

    1. Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru
      ntago bigeze banga kumwakira kd uko bamusobanuriye ndumva ntaservice mbi yahawe.

    2. Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru
      ntago bigeze banga kumwakira kd uko bamusobanuriye ndumva ntaservice mbi yahawe.

  2. Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru
    Arakabakubita kukoharahobanka kukwakirira umurwayi nibereye kuri WhatsApp.

  3. Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru
    Uwazahondagura naba Kibagabaga Wenda bazatanga services Nziza ubutaha.

  4. Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru
    Uwazahondagura naba Kibagabaga Wenda bazatanga services Nziza ubutaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *