Umukinnyikazi wa cinema ya Holly Wood Angelina Jolie ari mu byishimo byo gusangira n’ibikomerezwa birimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibirori byabaye muri icyi cyumweru, ubwo habaga umuhango wo kwakira Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol n’umugore we Kim Keon-hee ariko hanizihizwa ubushuti ibi bihugu bifitanye.
Angelina Jolie wari kumwe n’umuhungu we Maddox bagaragaye babukereye muri ibyo biroro byabereye mu ngoro ya Perezida wa USA byari byitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Imvano yo kugaragaragara muri ibi birori kwa Angelina Jolie uretse no kuba ari icyamamare,asanzwe nawe afite umubano na Korea y’Epfo kuko uyu muhungu we yize ibijyanye n’ubutabire muri icyo gihugu mu mwaka wa 2019.

Ikindi cyiri mu byatumye Angelina Jolie asangira n’abo banyacyubahiro, asanzwe ari mu bimbere bakorana bya hafi bitewe n’uko bari mu bashyigikira ibikorwa bye byo gukurikirana impunzi hirya no hino ku isi aho usanga yaragize n’uruhare mu gufasha impfubyi zabuze kirengera.
Muri izo mpfubyi yafashije harimo na Maddox baserukanye muri ibyo biroro dore ko atari umuhungu we bafitanye isano y’amaraso ahubwo n’uwo yazanye mu bana be aramurera amukuye mu gihugu cya Cambodia.
Amafoto y’uko ibirori byari bimeze mu mafoto








