Umusore dukundana arifuza ko turyamana ngo nibwo nzagira ikibuno n’amabere biteye neza- Ugisha inama

Sangiza iyi nkuru

Maze imyaka ibiri nkundana n’umusore, ibindi byose turabikora ariko kuryamana byo naramuhakaniye, ku mubiri wanjye muto muto ku bwanjye mba numva ntacyo untwaye, ariko we akanyimvisha ko umugore ufite ikibuno kinini ari we uryoha cyane mu buriri.
Akomeje kumbwira ko nemeye tugakorana imibonano mpuzabitsina aribwo ngo icyo kibuno cyarushaho kuba kinini, kandi ngo kiza n’amabere ngo akaba manini.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nkunda kubasura cyane kuri uru rubuga rwanyu bwiza.com nkanasoma inama zihatangirwa zubaka, na njye nkaba nabasabaga inama, niba koko imibonano ariyo yatuma mbyibuha.
Mfite ibiro 54, narize ngarukira mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, uwo musore dukundana we ni umucuruzi, turakundana kandi duteganya kuzabana.
Mungire inama y’icyo nakora ahongaho, maze kumuhakanira inshuro nyinshi ntarambirwa kandi ntangaragariza ko arakaye ariko mba mbibona ko igisubizo muhaye kitamunejeje.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *