Nitwa Vangeline nkaba ndi umukobwa w'imyaka 22, nkunda koga muri pisine cyane ni nayo siporo yanjye ariko muri iyi minsi mfite ubwoba cyane.
Hashize igihe kigera ku kwezi noganye n'umusore muri pisine imwe iri mu mujyi wa Kigali, gusa nyuma yaje kumbwira ko kogana nanjye byamucumuje cyane ngo kuko yakunze kunyitegereza areba imiterere y'umubiri wanjye akumva aranyifuje mu buriri.
Ngo bitewe n'akenda ko hasi nari nambaye kagaragaza imiterere y'igitsina cyanjye, ngo we byamuteye kunshaka cyane bituma anirangirizaho aho muri pisine.
Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS
Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000
Kandi koko turimo koga nabonaga igitsina cye cyafashe umurego cyane, ariko nyine ibyo ndabimenyereye kuko imyaka maze noga muri pisine ni myinshi ariko nyuma yo kumbwira ko yasohoreyemo byanteye ubwoba cyane kuko twaregeranaga nkamwigisha koga neza kuko we ntabyo azi neza.
Hari n'aho imibiri yacu yakoranagaho, birumvikana ko koko nshobora kuba naramucumuje ariko ntabwo byari ngombwa.
Bitewe n'inkuru nigeze gusoma kuri internet y'abakobwa 16 baterewe inda muri pisine n'umusore wayisohoreyemo nanjye byanteye ubwoba ntekereza ko intanga z'uyu musore zaba zaranyinjiyemo.
Maze iminsi numva ntameze neza nkaba nkeka nti ese zaba zaranyinjiyemo, mbese mfite impungenge pe, ndakeka ko nta mubyeyi nabibwira ngo abyemere ko ntasambanye mbaye ntwite, icyambabaza ni uko naba nanatwitiye umuntu tutanakundana. Nkeneye inama zanyu. Ifoto yahinduwe

