Ibi byabereye mu nkengero z’umugi wa Lomé muri Togo, aho umugabo yashatse kumenya ukuri mu gihe hari amakuru yamugeragaho ko umuhungu we yaba asambana n’umugore we akanaba nyina w’uwo musore basambanaga.

Mu gitondo cyo ku wa 11 Kanama, ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo habayeho aya mahano, umugabo akaba yaraguye gitumo uwo musore na nyina basambana ubwo yari afashe umwanzuro wo kugaruka mu rugo anashaka kugenzura ibyo yari amaze iminsi abwira we akabifata nk’ibihuha.
Ikinyamakuru Afrikmag gikomeza gitangaza ko abafashwe bari barabigize akamenyero, gusa nyiri ubwite (umugabo) akajya abibwirwa akabifata nk’ibidashoboka. nyuma yo kubifatira inkuru ikaba yarahise iba kimomo ku mbuga nkoranyambaga benshi batangarira ayo mahano yabaye mu muryango umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


