Umusore yasabitswe n’amaganya nyuma y’uko igitsina cye kidashobora kwinjira mu cy’umugore-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Sorence Owiti Opiyo ukomoka muri Kenya yahuye n’isanganya aho yabyimbye igitsina yajya kwa muganga ngo bamubage kigabanyuke nyuma ubunini bwacyo buza kwikuba inshuro 10 ku cy’umugabo gisanzwe.
kenya
Uyu mugabo ngo ntashobora gutera akabariro ngo abe yanabyara abana kuko ubunini bw’igitsina cye butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa na the mirror.
Igitsina cy’uyu mugabo kirenga ku mavi ngo gituma atabasha kwambara umwenda w’imbere kuko atabona uwo cyakwirwamo.
Si icyo kibazo yagize gusa, kuko ngo yanacikishirije amashuri ku bwo kwirinda ko byazamutera izindi ngaruka ziturutse ku kubura uko yiyitaho cyangwa akabangamira abo bigana.
kenya1
Sorence w’imyaka 20 y’amavuko , yatangiye kubona ko imiterere y’igitsina cye idasanzwe afite imyaka 10 ubwo yabanaga na nyirakuru nyuma yo kwisanga ari impfubyi, ariko akomeza kutabyitaho aziko ari ibisanzwe.
Uretse n’uko imyenda y’imbere itamukwira , Sorence ngo uburibwe nabwo butuma atambara imyenda ariko umwe mu bo mu muryango we yabwiye itangazamakuru ko agiye kongera kwivuriza ku bindi bitaro byisumbuye ngo harebwe ko haboneka impinduka.

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *