
Umusore witwa Saheed Wasiu, uzwi nka K-Federal, yatawe muri yombi n’igipolisi cyo muri Nigeria nyuma y’uko yishe abantu bagera kuri 20 akabajugunya mu mugezi witwa Osun River.
Yemisi Opalola , umuvugizi w’igipolisi , yavuze ko uyu musore yari yarashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa ariko akajya aca mu rihumye inzego z’umutekano kugeza ubwo afashwe.Ubusanzwe ngo yabarizwaga mu itsinda ry’ibirara rizwi nka Oko-Ilu-led Eiye Confraternity ryazengereje utwo duce.
Itabwa muri yombi rye ryabaye muri iki cyumweru rikozwe n’igipolisi cy’umutwe udasanzwe mu mu mugi wa Ede, aho yahise ashyikirizwa ubutabera kugeza ubu hakaba harimo gukorwa iperereza.Akimara kugezwa mu gihome Wasiu yavuze ko yicuza kuba yarabaye mu itsinda ry’ayo mabandi asaba imbabazi ariko hategekwa ko ubutabera bwakubahirizwa.
Igipolisi gitangaza ko abandi basigaye muri ako gatsiko nabo bagiye kubahiga bukware nabo bagashyikirizwa ubutabera dore ko ngo muri uwo mujyi wa Ede nta muntu upfa kuryama ngo asinzire bitewe n’amabandi menshi aharangwa.


