Umusore yifuje kugira igitsina kingana na cm 17 atungurwa n’umuhini wa cm 33

Sangiza iyi nkuru

Affi Nguessan Jean Lambert ni umusore ufite imyaka 28 y’amavuko ubarizwa mu karere ka Yopougon Port-Bouet II muri Cote d’Ivoire , ababyeyi be ntabwo bakibona ibitotsi bitewe n’uko umuhungu wabo yifuje ko igitsina cye cyaba kirekire kandi kinini maze biba uko atabitekerezaga.
homme
Nk’uko uyu musore yari yabyumvikanyeho n’umupfumu uzwi ku izina ya Arouna Hama, yagoma kugira igitsina gifite cm 17, uyu musore yaje gutungurwa no kugira icyo yise umuhini wa cm 33 bitewe n’umuti yahawe n’uwo mupfumu, magingo aya ntawe uzi aho umupfumu cyangwa uwo muvuzi gakondo aho yahungiye.
Ababyeyi ba Affi bakaba bavuga ko bidashoboka ngo igitsina cy’umuntu muzima kigire cm 33 kandi kidashyutswe, bityo ngo bakaba barigushaka uyu muganga gakondo ngo bamushyikirize polisi yo muri ako gace.
Umusore yabwiye nyina ko icyatumye yifuza igitsina kirekire ari ukugira ngo ajye anezeza umukobwa w’incuti ye bakundana none umukobwa nawe ntabwo acyikoza uyu musore.
Abanya Cote d’Ivoire bose bakaba basabwa kutita kuri aba bavuzi gakondo bazenguruka uduce dutandukanye bavuga ko batanga imiti y’ubwoko bwose, bakabwirwa ko ikibaye kuri Affi cyababera isomo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki @bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *