Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha rwumvise abatangabuhamya bagizwe ahanini n’abagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice binyuranye byo muri komini Gitesi ku Kibuye. Mu iburanisha ryo kuwa Gatatu, abatangabuhamya bumviswe harimo babiri bafunzwe, batanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga. Abo ni Alexis Kabagema ufungiye i Muhanga wakatiwe imyaka 30 na Gaëtan Rutazihana ufungiye i Nyanza. Uwitwa Gaëtan Rutazihana ufungiye muri gereza ya Nyanza we ibyo yavuze urukiko rwamugaragarije ko binyuranye n’ibyo yabwiye abajandarume b’Abafaransa bakoze iperereza kuri iyi dosiye. Avuga ko ibyo yavuze byinshi yabyumviye mu ikusanyamakuru muri gereza ya Gisovu, abivuga nk’aho yabibonye kandi yarabyumvise mu ikusanyamakuru. Aha yagize Ati “Hariya navuze ko nabonye Claude Muhayimana atwaye Daihatsu y’ubururu ndabasaba imbabazi nsaba n’Imana imbabazi kuko nabeshye.” Uyu mugabo wasobanuye ko yafunguwe amaze kwemera ibyaha hakagaragara ko hari abantu bajugunywe mu cyobo rusange ku bitaro bya Kibuye, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ryabo akatirwa gufungwa burundu. Bamubajije impamvu yari yavuze ko Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yibwira ko kuba yaratwaye Interahamwe mu modoka gusa nta ngaruka byamugiraho avuga ko yabiteye n’uko atari yagatangiye gusenga. Undi mutangabuhamya ni Kabagema Alexis yagarutse ku bitero yagiyemo byarimo Claude Muhayimana mu gihe Musabyimana Louis uzwi nka Mido we warangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 yari yarakatiwe, yavuze ko Yagaragaje kandi ko Muhayimana yagiye atwara abantu mu bitero byagabwe mu bice binyuranye bya Kibuye harimo na Bisesero (RBA).


