Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha rwumvise abatangabuhamya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukuboza rwakomeje, humvwa abatangabuhamya bashinja uwitwa Muhayimana Claude ukekwaho jenoside, maze uwitwa Damien Nzamwita hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko yabonye uregwa ahuhura uwari warashwe akoresheje inkota yagendanaga. Nzamwita arashinja Claude Muhayimana avuga ko yagiye mu bitero byagabwe ku batutsi bahungiye kuri kiliziya ya Kibuye, kuri Home St Jean, ku ishuli rya Nyamishaba no kuri Stade Gatwaro. Uyu avuga ko na we ko yagiye kugaba ibitero ku gahato ariko aza gukatirwa anarangiza imyaka 12 y’igifungo. Yavuze ko yari aturanye na Muhayimana uregwa muri uru rubanza ndetse ngo bahuriye mu bitero. Yavuze ko yamwiboneye asonga umuntu wari waraye arasiwe muri stade Gatwaro amwicisha inkota yagendanaga. Damien Nzamwita yabwiye urukiko kandi ko yabonye Muhayimana atwara abajyaga mu bitero ku misozi ya Gitwa na Bisesero kuko we yasigaraga ku Kibuye mu mujyi hakagenda abari abasore kuko hari kure. Abandi batangabuhamya bashinja babwiye iki urukiko? Kuwa Gatatu, urukiko rwumvise abatangabuhamya bagizwe ahanini n’abagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice binyuranye byo muri komini Gitesi ku Kibuye. Babiri bakaba bafunzwe bakaba batanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga, abo ni Alexis Kabagema ufungiye i Muhanga wakatiwe imyaka 30 na GaĂ«tan Rutazihana ufungiye i Nyanza. Undi ni Musabyimana Louis uzwi nka Mido we warangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 14. Uwitwa Kabagema Alexis yagarutse ku bitero yagiyemo byarimo Claude Muhayimana n’icyaguyemo umujandarume Mwafrika ku musozi wa Gitwa aho yateye grenade umusore wari mu bahungiye ku musozi akayifata akayimutera akaba ari we ihitana. Ngo hari umujandarume wahise abwira Muhayimana Claude ngo akatishe imodoka ya Daihatsu yari atwaye ngo batayitera amabuye. Uyu Kabagema ngo yanabonye iyi modoka iri hagati mu bari bagiye mu bitero. rero byatumye basubirayo barisuganya bihuza n’abandi bicanyi bo mu bice binyuranye. Benda kugera ku musozi konseye Nambajimana François yabasabye kwambara mu ijosi amashara n’ibibabi by’ibiti ngo baticana ubwabo, ndetse bemeza uhura n’undi avuga ati Butare undi agasubiza ati Kibuye. Uyu mutangabuhamya yavuze ko Claude Muhayimana ari mu batangije ubwicanyi aho bari bari kuko yahabasanze ari kumwe n’abandi bakababaza niba bari babona ukuntu bica Abatutsi. Aha ngo ni ho abari kumwe na Muhayimana biciye umukecuru witwa Nyiramagondo, umukobwa we ndetse n’umwuzukuru bari bazanye mu modoka babapakiranye n’ihene bari basahuye. Uwitwa GaĂ«tan Rutazihana ufungiye muri gereza ya Nyanza we ibyo yavuze urukiko rwamugaragarije ko binyuranye n’ibyo yabwiye abajandarume b’Abafaransa bakoze iperereza kuri iyi dosiye. Avuga ko ibyo yavuze byinshi yabyumviye mu ikusanyamakuru muri gereza ya Gisovu, abivuga nk’aho yabibonye kandi yarabyumvise mu ikusanyamakuru. Aha yagize Ati “Hariya navuze ko nabonye Claude Muhayimana atwaye Daihatsu y’ubururu ndabasaba imbabazi nsaba n’Imana imbabazi kuko nabeshye.” Uyu mugabo wasobanuye ko yafunguwe amaze kwemera ibyaha hakagaragara ko hari abantu bajugunywe mu cyobo rusange ku bitaro bya Kibuye, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ryabo akatirwa gufungwa burundu. Bamubajije impamvu yari yavuze ko Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yibwira ko kuba yaratwaye Interahamwe mu modoka gusa nta ngaruka byamugiraho. Ikindi ngo abeshya yari ataratangira gusenga. Uwa 3 urukiko rwumvise ni Musabyimana Louis wakatiwe imyaka 14 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yarangije igihano. Uyu yakoranye na Muhayimana Claude muri Guest House kuko mub1994 yari ahamaze imyaka 5. Yagaragaje ko hari abantu biciwe aha bakoreraga harimo Munyankindi Anaclet bakoranaga ndetse n’uwari umucungamari wa Bralirwa Simon Masengesho wari uhacumbitse. Yagaragaje kandi ko Muhayimana yagiye atwara abantu mu bitero byagabwe mu bice binyuranye bya Kibuye harimo na Bisesero. Yavuze kandi ko imodoka Muhayimana Claude yatwaraga yari yarayisahuye ku mucuruzi bitaga Bongo Bongo banasahuye imifuka ya sima. Urukiko rwagaragarije uyu mutangabuhamya ko mu isakwa ryakozwe kwa Muhayimana basanze afite nomero ye muri telefone ndetse na mesaje bandikiranye, yemera ko nyuma yo kuvugana n’abajandarume bakoraga iperereza Muhayimana yamuhamagaye amusaba kuzamuhanaguraho ibyaha ndetse yohereza na avocat we ngo amubwira ko bazamufasha guhunga akaza mu Bufaransa. Uru rubanza kandi hari aho rwaranzwe n’amarira y’abarurimo ku mpande zose. Byinshi kuri iyi ngingo wasoma: https://bwiza.com/?Amarira-mu-rukiko-i-Paris-Uregwa-abatangabuhamya-n-abacarubanza-batwawe ( Amarira mu rukiko i Paris: Uregwa, abatangabuhamya n’abacamanza batwawe bararira). Uruhande rwunganira uregwa rwabwiye urukiko ko kugeza ubu kubera amikoro n’igihe gito, bikiri ihurizo ku kugera ku batangabuhamya bashinjura bari ku Gisenyi (i Rubavu), i Goma no ku mugabane w’u Bulayi. Ni urubanza rugikomeza mu gihe uregwa atahwemye guhakana ibyo aregwa byose. Muhayimana yemeye ko yamenye urukiko rwa Arusha rwemeje ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi ariko ahakana ko atamenye ko yateguwe kuko we yari umushoferi.


