Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Riharanira Demukarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yagiranye n’inyeshyamba za M23 nk’umuti wakemura amakimbirane y’impande zombi.
Dr Habineza yabigarutseho ku Cyumweru, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma ya Kongere y’abagore bo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu.
Iyi Kongere yari imaze iminsi ibiri ibera mu mujyi wa Kigali yasize Mukeshimana Atanasie atorewe kuyobora abagore bo mu ishyaka DGPR ku rwego rw’igihugu, Wibabara Joanah atorerwa umwanya wa visi perezida, Mukeshimana Jacqueline aba umunyamabanga na ho Umutoni Jeanne d’Arc atorerwa kuba umubitsi.
Kuri ubu u Rwanda na RDC bimaze igihe birebana ay’ingwe kubera ibirego byerekeye umutwe wa M23 Kinshasa imaze igihe ishyira ku Rwanda.
Depite Habineza ubwo yabazwaga uko ateganya gukemura amakimbirane n’u Rwanda na RDC mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu, yagaragaje ko Leta ya RDC ari yo ifite urufunguzo rwakemura ariya makimbirane.
Ati: “Ku bijyanye na M23, ikibazo nyamukuru tuzi ni uko ari amasezerano Leta ya Congo yari yaremereye izo nyeshyamba za M23. Ikabemerera iti ‘ibi nzabakorera ibi n’ibi n’ibi’. Ariko mu gihe Leta itarabishyira mu bikorwa, ikibazo cya M23 kigenda kugaruka.”
Dr Habineza yasabye Leta ya RDC “gushyira mu bikorwa amasezerano yemeranyije n’abo bantu ba M23.”
Yunzemo ko nka Green Party icyo bashyize imbere ari uko impande zihanganye zahagarika imirwano, zigakemura ibibazo zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro.


