Bwiza
ads

Umutoza Alain Kirasa yakoze impanuka ikomeye i Nyamirambo

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 08:36
Iminota 1 yo gusoma
Umutoza Alain Kirasa yakoze impanuka ikomeye i Nyamirambo

Umutoza wa Gorilla FC, Alain Kirasa, yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu gace ka Nyamirambo, ahazwi nko kwa Mutwe, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine n’igice z’ijoro, ubwo Kirasa yari atashye.

Amakuru avuga ko ubwo uyu mutoza yari mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe, umugenzi wari utwaye moto yamwitambitse ashaka kumukatiraho. Icyo gihe, imodoka ya Kirasa yahise yiyubika.

Nubwo impanuka yari ikomeye, nta muntu wahasize ubuzima, ndetse na Kirasa yabashije gusohoka mu modoka ari muzima.

Nyuma y’iyi mpanuka, Kirasa yashimye Imana ati: ”Ndashima Imana iturokoye iyi mpanuka kuko yari ikomeye ariko ubu ndi muzima nta kindi kibazo twagize “.

Yavuze ko uretse imodoka yangiritse cyane nta bindi bikorwaremezo byangiritse

Iyi mpanuka ibaye mbere y’umukino Gorilla FC ifitanye na Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.