Abafana bataramenyekana b’ikipe ya Rayon Sports batoboye amapine y’imodoka y’umutoza wa Rayon Sports, Masudi Irambona Djuma.
Byabaye nyuma y’uko iyi kipe yari imaze kunganya na Espoir FC ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Abafana batuye imodoka ya Masudi umujinya, mu gihe Rayon Sports ikomeje kugorwa n’intangiriro za shampiyona.
Mu mikino itandatu Rayon Sports imaze gukina muri shampiyona, imaze gutsinda imikino itatu, itsindwa umwe inganya ibiri, ikaba ifite amanota 11 kuri 18.
Ni umusaruro abafana ba Rayon Sports bakomeje kutishimira, ku buryo batangiye kuririmba uyu mutoza bavuga ko batamushaka akwiye kwirukanwa.
Ibya Masudi bishobora kuzaba bibi kurushaho kuri we muri Weekend naramuka atsinzwe umukino wa Kiyovu Sports.
Uyu mutoza mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kunganya na Espoir FC, yasabye abafana ba Rayon Sports kuba bihanganye kuko igikombe kidatwarwa mu munsi umwe.
Ati: “Abafana bihangane kuko ntabwo waza umunsi umwe ngo uhite utwara igikombe, ariko tuzarwana kugeza ku munsi wa nyuma.”
“Niba atari shampiyona hari igikombe cy’amahoro, byose turimo kubirwanira, shampiyona haracyari kare hano dutakaje uyu munsi hari n’abandi bazaza bakahatakaza.”


