Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Habimana Sosthène ‘Lumumba’, ashobora kubimburira abandi batoza muri shampiyona y’u Rwanda mu kwirukanwa kubera umusaruro mubi.
Nta gihindutse uyu mutoza ashobora gusezererwa kuri uyu wa Kane, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Etincelles iri buterane.
Kugeza ubu iyi kipe y’i Rubavu ni yo iza ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, dore ko ifite inota rimwe mu mikino itanu imaze gukina, n’ikirarane igomba guhuriramo na APR FC.
Umusaruro mubi w’iyi kipe wakomeje ku wa Gatatu ubwo Kiyovu Sports yayisangaga kuri Stade Umuganda ikayihatsindira ibitego 2-0 byatumye yuzuza umwenda w’ibitego umunani.
Amakuru avuga ko mu gihe Sosthène ari buze kuba yirukanwe Etincelles FC isigaranwa na Bizimana Abdou ‘Bekeni’ nk’uko umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM yabitangaje.


