th

Umutoza w’ikipe ya Korea y’Epfo yeguye perezida ategeka iperereza ku kuvanwa mu Gikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo ya Korea y’Epfo, Hong Myung-bo, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kunanirwa gukomeza mu cyiciro cyo gukuranamo mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Korea y’Epfo yari yizeye ko yashoboraga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’iryo rushanwa nk’imwe mu makipe ya gatatu meza ariko icyo cyizere cyayoyotse ku wa Gatandatu.

Uko gusezererwa hakiri kare kwatumye iyo kipe inengwa na benshi muri Korea y’Epfo, mu gihe Perezida w’icyo gihugu Lee Jae-myung yasabye ko hakorwa iperereza ku mpamvu zatumye iyo kipe yitwara nabi.

Hong yasabye imbabazi abafana ku cyumweru ndetse avuga ko ari we wenyine nk’umutoza mukuru ukwiye kubazwa uko kwitwara nabi kw’iyo kipe.

Koreya y’Epfo, yari iyobowe n’umukinnyi uzwi cyane Son Heung-min, yatsinzwe imikino ibiri, itsinda umwe, mu Gikombe cy’Isi, irangiza mu itsinda iri inyuma ya Mexique na Afurika y’Epfo.

Umukino wa nyuma ikipe ya Korea y’Epfo yakinnye wayihuje na Afurika y’Epfo ku wa Kane ushize, Afurika y’Epfo iyitsinda igitego 1-0.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply