Umuturage witwa Mukashyaka Joséphine wiciwe umugabo mu bitero by’umutwe wa FLN i Nyabimata, yandikiye umuryango wa Rusesabagina ibaruwa abasaba kureka ibyo yise gukina ku mubyimba abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN.
Mukashyaka ni umwarimukazi utuye mu Murenge wa Nyabibata w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko umugabo we Munyaneza Fidel wari n’umuyobozi wa Njyanama y’umurenge wa Nyabimata, yishwe ku wa 19 Kamena 2018 mu bitero byagabwe na FLN ku biro by’Umurenge wa Nyabimata.
Muri iyo baruwa, Mukashyaka agira ati: “Mfite agahinda gakomeye ko kubura umugabo wanjye, witaga ku rugo ndetse nashenguwe no kubona abana banjye baragizwe imfubyi.”
Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yakunze kumvikana avuga ko se ari umuntu mwiza, ndetse ko ari kurenganywa aho afungiye mu Rwanda kuko ngo nta cyaha na kimwe yigeze akora.
Kanimba aherutse gushyira hanze ibaruwa yise “The Letter We Can’t Send To My Father”, aho aba avugamo ko se ari intwari, umubyeyi w’abantu benshi batari abana be gusa , n’umuntu uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko adashobora kuzira ibitekerezo bye.
Mu ibaruwa ya Mukashyaka yasubije Kanimba, amubwira ko nta bumuntu se afite kuko yamuvukije umunezero yahabwaga n’umugabo we, agatuma abana be baba imfubyi ariko ko we. Mu gihe se Rusesabagina aho afungiye abayeho neza.
Ati: “Carine, umubyeyi wawe ni muzima. Akurikiranywe n’inkiko ku byaha yakoze. Nibura wowe uzi aho aherereye ndetse ushobora kumusura muri gereza umunsi umwe mu gihe ubishatse. Ariko umugabo wanjye twabyaranye abana babiri yaragiye burundu.”
Yakomeje agira ati: “Umugabo wanjye yari umwarimu, akazi nanjye nkora ndetse umushahara twinjizaga niwo watungaga umuryango wacu mu buzima buciriritse. Yari afite imyaka 45 ndetse twari tumaranye imyaka 10 y’urushako, twari twarihaye intego yo kurera abana bacu neza no kubaha ibyo bakenera byose mu buzima bwabo. Ubu Fidèl ntagihari. Ubuzima bwarahindutse.”
Ubwo Rusesabagina yitabaga urukiko mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yiyemereye ko ari we wari umuyobozi wa MRCD ifite umutwe wa FLN. Cyakora yongeyeho ko umutwe wa FLN atari umutwe w’iterabwoba ko ahubwo ari umutwe ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda.
Yakomeje avuga ko adahakana ko ibyo uyu mutwe wakoze ku butaka ari “ibyaha”. Mu iburanisha rya mbere, yari yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yicuza ibyo FLN yakoze.
Ati “Njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu.”
Mukashyaka yabwiye Kanimba ko atagomba gusabira se imbabazi dore ko we ku giti cye yemera uruhare mu byo yakoze.
Ibitero bya FLN byagabwe mu Ntara y’Amajyepfo, usibye umugabo wa Mukashyaka wabiguyemo, byahitanye ubuzima bw’abandi icyenda barimo n’umwana w’imyaka 13.
Ibaruwa irambuye ya Mukashyaka





