‘Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda waragabanutse’ BNR

Sangiza iyi nkuru

Amakuru atangwa na Banki Nkuru y ‘u Rwanda (BNR), iravuga ko umuvuduko ku izamuka ry’i biciro waragabanutse ku isoko aho wavuye kuri 15% ukagera kuri 12,7% kandi ngo birashoboka ko bizakomeza kumanuka.

BNR ivuga ko uwo muvuduko wagabanutse mu gihembwe cya kabiri 2023, kandi ngo bizakomeza kugera mu mpera z’umwaka no mu ntangiro z’utaha wa 2024.Ibi bikaba byarasuzumwe n’itsinda ry’iyi Banki ishinzwe gukurikirana gahunda y’ifaranga yateranye muri iki Cyumweru.

BNR ivuga ko iri gabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’igipimo rusange cy’ihindagurika ry’ibiciro, ryabayeho “Biturutse ku igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bibikika na serivisi, iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu.”

BNR ikomeza igaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kumanuka kuko nubwo wari ukiri hejuru ya 11,2% mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2023, byitezwe ko uzagabanuka ukagera ku bipimo bigenderwaho na BNR biri hagati ya 2% n’ 8 % mu mpera z’uyu mwaka, ndetse ukazagera hafi ya 6% mu buryo bw’impuzandengo muri 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *