Perezida w’inama nkuru y’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ku isi, Pr Ted Wilson ari mu mugambi wo gusura igihugu cya uganda mu ruzinduko rujyanye n’ivugaburumwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi 5 ateganya gukorera muri kiriya gihugu ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa Gashyantare 2018, uyu muyobozi mukuru w’itorero ry’Abadiventisiti ku isi ateganya kuzasura intara ya Kasese ndetse na kaminuza ka Bugema, aho biteganyijwe ko azaba ari mu bikorwa by’ivugabutumwa no kureba uko abaturage ba kiriya gihugu bari kwitegura kugaruka kwa Yesu.
Biteganyijwe kandi ko Pr Ted Wilson azahura na perezida wa Uganda, Yoweli Museveni mu ngoro ye nyuma ku itariki ya 17 akitabira igiterane cyo kuramya Imana kizabera kuri stade yitiriwe Mandela iherereye mu gace ka Namboole
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida wa conference y’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, Pr Ted Wilson yatorewe kuyobora inama nkuru y’itorero ry’Abadiventi ku isi mu kwezi kwa Kamena 2010, asimbuye Jan Paulsen wari waratowe muri 1999.
Ku itariki ya 3 Nyakanga 2015, nibwo Pr Willsin yongeye gutorerwa kuyobora iyi nama nkuru atorerwa kuyobora indi manda y’imyaka 5.
Afite impamyabumenyi ya Doctorat mu bijyanye n’iyobokamana yakuye muri kaminuza ya New York, Masters mu bijyanye n’ubutagatifu (Divinity) yakuye muri kaminuza yitiriwe Andrews ndetse na Masters mu bijyanye n’ubumenyi ku buzima bwa rubanda yakuye muri kaminuza ya Loma Linda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


