Umuyobozi wa BTN TV yahishuye ko Ntawuyirushamaboko yari yaravukanye impyiko imwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa BTN TV, Kamanzi Hussein, yahishuye ko umunyamakuru Célestin Ntawuyirushamaboko uherutse gutabaruka yari yaravukanye impyiko imwe.

Bikubiye mu buhamya Kamanzi yatanze ubwo Ntawuyirushamaboko yasezerwagaho kuri uyu wa 18 Mata 2022.

Kamanzi yasobanuye iby’uburwayi bwari bwarafashe uyu munyamakuru mu mwaka washize, bukamuzahaza mu buryo bukomeye.

Yagize ati: “Muganga yambwiye ikintu gikomeye, arambwira ngo hari ikibazo nabonye, impyiko ya kabiri sindi kuyireba. Iryo jambo yararimbwiye. Yarambwiye ngo Célestin yavukanye impyiko imwe.”

Ngo na we yahise abaza umuganga niba ibyo amubwiye bishoboka, amusubiza ko bishoboka kuko n’abatanga impyiko imwe bagasirana indi bakomeza kubaho. Ati: “Nawe ushobora kuyihereza undi, undi akayihereza undi, kandi ubuzima bugakomeza. Si igitangaza.”

Umuyobozi wa BTN yavuze ko yanze kubwira Ntawuyirushamaboko ko yavukanye impyiko imwe, abuza n’undi wari ubizi kubimuhishurira.

Byageze mu Kuboza 2021, Ntawuyirushamaboko ava mu bitaro ariko ngo icyo gihe yagaragazaga intege nke, kurya arya bike cyane, bigera ubwo asubira ku kazi.

Tariki ya 3 Mata 2022, Kamanzi yavuze ko yakoresheje inama n’abanyamakuru b’iyi televiziyo na Ntawuyirushamaboko arimo baraganira, amusaba kuba hafi y’akazi akurikirana uko kagenda kuko ngo “yaturushaga akazi”.

Tariki ya 13 Mata, Kamanzi avuga ko yanyuze mu cyumba batunganyirizamo amakuru, umunyamakuru amumenyesha ko Ntawuyirushamaboko ashobora kuba arwaye kuko ngo yumvise uwo munsi asoma amakuru ijwi ritameze neza.

Mu ijoro ry’uwo munsi, ni bwo umugore wa Ntawuyirushamaboko yamwandikiye ubutumwa bugufi, amumenyesha ko uyu munyamakuru yarembye, yajyanwe n’Imbangukiragutabara mu bitaro bya Kibagabaga.

Kamanzi yakomeje avuga ko yahamagaye mu bitaro bya Kibagabaga abaza uko Ntawuyirushamaboko amerewe, bamusubiza ko ari kuri koma. Abajije uburwayi afite, bamusubiza ko ari Diyabete iri ku kigero cya 570.

Yavuze ko saa kumi n’imwe z’igitondo cyo ku wa 14 Mata yongeye guhamagara ku bitaro, asobanuza uko Ntawuyirushamaboko amerewe, amenyeshwa ko ibihaha n’impyiko byangiritse, yongeye guhamagara bamubwira ko barimo kumugaburira akabigarura, bongera kumumenyesha ko ibiryo atakibibasha.

Mu ijoro ry’uwo munsi, Kamanzi yakiriye amakuru y’uko Ntawuyirushamaboko amaze gupfa.

Uyu munyamakuru wibandaga ku nkuru z’ubuvugizi yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo, riherereye mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umuyobozi wa BTN TV yahishuye ko Ntawuyirushamaboko yari yaravukanye impyiko imwe
    imana imuhe ibiruhuko bidashira. ariko iyo aza kubwirwa ko afite impfyiko imwe yari kumenya uko yitwara hari byinshi yakoraga aba yarahagaritse bitewe nuko umubiriwe umeze. Turecye imyumvire yo guhisha ibitaringombwa.

  2. Umuyobozi wa BTN TV yahishuye ko Ntawuyirushamaboko yari yaravukanye impyiko imwe
    imana imuhe ibiruhuko bidashira. ariko iyo aza kubwirwa ko afite impfyiko imwe yari kumenya uko yitwara hari byinshi yakoraga aba yarahagaritse bitewe nuko umubiriwe umeze. Turecye imyumvire yo guhisha ibitaringombwa.

  3. Umuyobozi wa BTN TV yahishuye ko Ntawuyirushamaboko yari yaravukanye impyiko imwe
    Ariko nibaza uwo muganga nawe utarabwiye umurwayi nyiri ubwite indwara ye ahubwo akajya kuyibwira undi ubwo si ubunyamwuga kbsa ahubwo uwo muyobozi we nuwo muganga wasanga bihishe inyuma ryitabaruka ryuwo muvandimwe kuko sinumva ukuntu umuganga wumujyamwuga ahisha indwara umurwayi ahubwo akayibwira uwo hanze yewe utari nuwo kumuryango we

  4. Umuyobozi wa BTN TV yahishuye ko Ntawuyirushamaboko yari yaravukanye impyiko imwe
    Ariko nibaza uwo muganga nawe utarabwiye umurwayi nyiri ubwite indwara ye ahubwo akajya kuyibwira undi ubwo si ubunyamwuga kbsa ahubwo uwo muyobozi we nuwo muganga wasanga bihishe inyuma ryitabaruka ryuwo muvandimwe kuko sinumva ukuntu umuganga wumujyamwuga ahisha indwara umurwayi ahubwo akayibwira uwo hanze yewe utari nuwo kumuryango we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *