Umuyobozi (Vice Chancelor) wa Kaminuza ya Victoria iri i Kampala muri Uganda, Dr Lawrence Muganga yatawe muri yombi kuri uyu wa 2 Nzeri, akurikiranweho ibyaha by’ubutasi no kuba muri Uganda bitemewe n’amategeko.
Dr Muganga ni umwe mu bo ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda byakunze gushinja ko akorana bya hafi n’Abanyarwanda baba muri Uganda (Abavandimwe). Amakuru BWIZA yamenye ni uko Muganga yakoreye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu nka Canada na Ethiopia aho yagiye ahabwa imyanya inyuranye. Umuvugizi w’Ingabo za Uganda (UPDF), Brig Gen Flavia Byekwaso, yemeje aya makuru. Ati ” Iperereza kuri icyo kibazo ryatangiye.” Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga nka Twiitter, yerekana abagabo batatu bikwije ku cyitwa igikoresho cy’akazi, bafata Dr Muganga bari basanze aho akorera Kaminuza ya Victoria. Dr Muganga agaragara mu ipantaro y’umukara n’ishati y’umweru, atwawe mu modoka yari imutegerereje hanze y’inyubako, akikijwe n’abasore bafite imbunda. Ababibonye bavuga ko baketse ko Dr Muganga yashimuswe kuko yafashwe n’abafite intwaro, bambaye gisivili kandi babanje guhondagura abarinzi be. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


