Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwatangaje ko Munyangeyo Dieudonné Kennedy wayoboraga Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye, nyuma y’igihe agaragaraho imyitwarire idahwitse.
RBA yemeje aya makuru biciye mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira.
Iryo tangazo rivuga ko “Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru ruramenyesha abantu ko Munyangeyo Kennedy Dieudonné, umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku nshingano ze. Iri yegura rikurikiye itahura ry’imyitwarire igayitse yagiye imuranga mu gihe cye”.
RBA ntiyigeze ihishura amakosa Munyangeyo yaba yaragiye akora.
Icyakora yirukanwe nyuma y’iminsi ine Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura no gukwirakwiza amazi (WASAC) kimuciye amande ya Frw 1,000,000; nyuma yo gusanga yari amaze igihe acyiba amazi.
WASAC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X iheruka kandi gutangaza ko Munyangeyo yagombaga kwishyura fagitire y’amazi yakoreshejwe mbere yo gusubizwa serivisi.
RBA nyuma y’isezera ry’uwari umuyobozi wayo yavuze ko ishyize imbere kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’ubunyanwuga mu bikorwa ikora byose.


