field_15508_25011119203993281-a0dc2

Umuzamu uvugwa muri Rayon Sports ntiramuganiriza

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’Umunya-Uganda, Ssebwato Nicholas yavuze ko kugeza ubu atarahitamo ikipe azakinira umwaka utaha w’imikino, nubwo yifuzwa cyane na Rayon Sports ndetse na Police FC.

Ssebwato aherutse gutorwa nk’umunyezamu mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25, kubera ubwitange n’ubuhanga yagaragaje muri Mukura Victory Sports, ikipe yafashije kurangiza ku mwanya wa gatanu. Mu mikino 25 yakinnye, 13 yayisoje atinjijwe igitego na kimwe, ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ssebwato yavuze ko amasezerano ye na Mukura VS yarangiye, kandi ko ataraganira n’indi kipe ku giti cye, kuko ibyo byose biri gukorwa n’ushinzwe kumushakira amakipe.

Yagize ati: “Hari amakipe menshi arimo kunyifuza, harimo ay’i Rwanda n’ayo hanze. Ariko sindashyira umukono ku masezerano. Ibi byose biri gukorwa n’ushinzwe inyungu zanjye.”

Rayon Sports irimo gushaka umunyezamu mushya nyuma y’uko Khadime Ndiaye asoje amasezerano ye kandi atari akibona umwanya uhagije wo gukina. Na ho Police FC na yo iri mu biganiro byo kongera imbaraga nyuma y’uko Rukundo Onésime na we asoje amasezerano.

Ssebwato yavuze ko gukomeza gukina mu Rwanda byamushimisha, ariko atahita afata icyemezo atabanje kugenzura amahirwe yose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *