Umwaka wa 2016 usize gahunda z’umuhora wa Ruguru mu marembera

Sangiza iyi nkuru

Umuhora wa ruguru cyangwa Northern Corridor mu rurimi rw’icyongereza ni kamwe mu duce tugize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba gaherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Dukurikije uko aka karere gateye mu buryo bwa ki jewogarafia, usanga Sudani y’epfo, Uganda, Kenya n’u Rwanda aribyo bihugu biza muri uyu muhora wa ruguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tanzania, u Rwanda ndetse n’u Burundi usanga nabyo bikora umuhora wo hagati The Central Corridor aho usanga u Rwanda rushobora kwisanga aho hombi ku mpamvu z’imiterere y’aho ruherereye uturutse ku nyanja y’Ubuhinde ifatirwaho ibyerekezo by’ubwikorezi muri aka Karere.
Hari kandi n’umuhora wo hepfo ariko uyu wo ukoreshwa cyane n’ibihugu nka Zambia, Zimbabwe ,Malawi byose bisa n’ibiherereye mu muryango wa SADEC wo guteza imbere akarere ka Afurika y’Amajyepfo.
Ntanuwabura kuvuga ko iyi mihora yose ihabwa amazina hashingiwe kuri iyo nyanja n’ibyambu biyigize ariko hakanazamo uburyo ubu cyangwa buriya ibihugu bitandukanye biba bikoresha ibyo byambu .
Aha kandi hiyongereyeho n’uburyo icyambu iki cyangwa kiriya cyaba kure y’igihugu iki cyangwa kiriya hafi bitihise imikorere yacyo izira amakemwa ishobora gukurura abagikoresha bakaba bakwiyunga ku muhora ugishamikiyeho kabone n’ubwo icyo cyambu cyangwa umuhora uyu cyangwa uriya waba uri kure gute!
˃Ese ibikorwa byarangaga umuhora wa ruguru bitagiheruka kuvugwa muri iki gihe byaherereye hehe ?
˃Haribazwa n’ikurwaho ya Minisiteri yarishinzwe by’Umwihariko Afurika y’Uburasirazuba yahujwe na Minisiteri y’Ubucuruzi…
˃Ese umubano w’u Rwanda na Tanzania waje kuba mwiza kurushaho hari uruhare wagize mu guca intege uyu muhora wa ruguru ?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Politiki yo gushyira hamwe ibihugu bihuriye mu turere tumwe twa Afurika ni gahunda yo kwiyegeranya gahoro gahoro hagamijwe kuzamura umugabane wa Afurika ariko iherezo hakazabasha kurema umugabane umwe uhujwe nka Leta Zunze Ubumwe za Afurika.
Afrika ya none twavuga ko igabanyije mu buryo bukurikira :
Afurika y’Uburengerazuba ihurijwe mu muryango wa CEDEAO/ECOWAS naho Afurika y’Uburasirazuba nk’uko twabivugaga igahurira muri EAC .
Ibihugu byo muri Afurika yo hagati nabyo bihurira mu muryango wa CEEAC naho ibyo mu Majyepfo ya Afurika nkuko twabibonye haruguru bigahuzwa n’Umuryango wa SADEC .
Hasigara agace ka ruguru bita Afurique Maghreb kagizwe ahanini n’Ibihugu by’Abarabu byo bihurira muri wa Muryango w’Abarabu hatagendewe ku migabane ibihugu bihuriyemo uyu muryango ukaba uzwi nka Arab Ligue.
. Ese iyi miryango mpuzamahanga ifite ruhare ki mu kuvanaho amakimbirane asazwe aranga ibihugu?
Ni nkabyo twavugaga aho inkuru yacu yibanda ku gutseta ibirenge kw’imishinga ihurira ku muhora wa ruguru. Nyuma y’aho Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ushingiwe hagiye haboneka gahunda zitandukanye ibihugu bitagiye bivugaho rumwe nyamara nubwo ibyo ari ibisanzwe ko igihugu iki cyangwa kiriya gishobora kutumva ibintu kimwe n’ikindi bihuriye mu Muryango umwe.
Gusa hari n’aho usanga ibi nabyo biri mu bitera imiryango mpuzabihugu ugutsikira ahanini biba binashingiye ku makimbirane byo ubwabyo biba bisanganywe adafite aho yagahuriye n’amahame y’umuryango bwite.
Nk’ikibazo gisa n’icyateye imbaraga umuhora wa ruguru iyo usesenguye usanga ari intege nke muri dipolomasi hagati y’u Rwanda na Tanzania ku ngoma ya Bwana Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzania.
Ibi ariko bikaba byaraje byiyongera ku kuba Tanzania n’ubusanzwe itavuga rumwe cyane na Kenya kubera ubukeba bwo kurwanira abakiliya ba ya mihora twavugaga haruguru.
Kuva Bwana Jakaya Kikwete yatanga igitekerezo cy’uko Leta y’u Rwanda yagombaga kuganira n’imitwe iyirwanya harimo n’Umutwe wa FDLR wasize woretse imbaga y’Abatutsi mu Rwanda muri jenoside yabakorerwaga muri 1994 ,kuva ubwo hatangiye kurebwa uko u Rwanda rwakorera ubucuruzi bwarwo bunini bushingiye ku bwikorezi hakoreshejwe icyambu cya Mombasa .
Byarakomeje kugeza ubwo Nyakubahwa John Pombe Magufuli yatsindaga amatora muri Tanzania maze akiyegereza u Rwanda nk’igihugu yanagiriyemo uruzinduko rwa mbere kuva yarahirira kuyobora Tanzania.
Ibi kandi byahise bigira ingaruka nziza ku mikorere y’icyambu cya Dar-es-Salaam yakemangwaga kuba iki cyambu cyaratangaga serivisi mbi harimo no kunyereza cyangwa kurigisa ibicuruzwa by’u Rwanda byahanyuzwaga harimo n’amakontineri y’amabuye y’agaciro zahazimiriye u Rwanda rukabura irengero ryayo.
Iyi mikorere ya Nyakubahwa John Pombe Magufuri inoze yaje izanye ingufu zasize umuhora wa ruguru udandabirana maze imwe mu mishinga yari yitezweho kwihuta icika intege.
Umushinga wo gutwara peteroli ya Uganda inyujijwe ku cyambu cya Tanga muri Tanzania nawo wasize uzonze uyu muhora wa ruguru.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Reuters cyandikirwa mu Bwongereza cyo kuwa 27 Mata 2015 , mu nama yahuzaga ibihugu bigize uyu muhora wa ruguru i Kampala, niho Uganda yatangaje ko ishobora guhindura icyerekezo cy’Umushinga w’uruhombo rwayo rwa Peteroli aho kurunyuza Lokichar rwerekeza Lamu muri Kenya, ahubwo urwo ruhombo rukaba rwanyuzwa Hoima kugera Tanga muri Tanzania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bintu bisa n’ibyarakaje Kenya cyane kuko niho hagaragayemo ko nubwo ibihugu byabana gute ariko inyungu z’igihugu ku kindi cyane cyane mu bucuruzi iyo zajemo ibintu bihindura isura .
Muri make uwavuga ko uyu muhora wataye umurongo wawo guhera muri ibyo bihe bikomeye twavuze haruguru ntiyaba abeshye kugeza magingo aya nta bimenyetso bifatika bigaragara by’uko uyu muhora waba ugitera igeri.
Minisitiri Jacob Kaimenyi ushinzwe ubwikorezi muri Kenya asohotse muri iyo nama ya Kampala yahise atangariza Reuters ko Uganda ifite uburenganzira bwo guhitamo uko ikora ubucuruzi bwayo mu bwigenge busesuye ,ijambo risa niryari ryuzuye umubabaro.
Ibi bihugu bihuriye ku muhora wa ruguru ariko byahuriraga ku mishinga myinshi itandukanye harimo n’uwo gutwara amashanyarazi biyavana mu nganda zo muri Kenya binavugwa ko uyu mushinga wo ugikomeje kuko imiyoboro izayatwara kugeza mu Rwanda ikomeje kubakwa umusubizo .
Ibikibazwaho ni nk’umushinga wa Gari ya moshi izava Mombasa —Nairobi-Kisumu-Kampala-Juba-Kampala-Kigali na n’ubu bigaragara ko usa n’utakivugwa ku ruhande rwa Uganda na Kenya ndetse n’u Rwanda .
Ibihugu nk’u Rwanda u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bisa nkaho bigaragaza kubogamira kuri Gari ya Moshi yaturuka Dar-es-salaam-Isaka-Musongati-Bujumbura kimwe nuko habaho ishami ryundi wanyuzwa Isaka-Kigali-Goma muri DRC.
Uko byagenda kose bigaragara ko uyu muhora wa ruguru nta mahirwe menshi ugifite kubera ubutegetsi buriho muri Tanzania busa n’uburimo kongera kwiyegereza ibihugu byari bigize uyu muhora wa ruguru byasaga n’ibyari byarivumbuye ku muhora wa hagati bijya gusa kandi n’aho byabaga [ ibyo bihugu ] bihunga ubuyobozi bwa Tanzania butumvaga neza imizamukire y’uyu muryango aho wasangaga icyerekezo cyayo [ Tanzania ] cyarashyiraga imbaraga kuri SADEC gusa kikibagirwa Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba uyu muhora uherereyemo.
Ibi kandi byo kwibaza ku micumbagirire y’imishinga y’umuhora wa ruguru biza byiyongera ku kuba inama zahuzaga abakuru b’ibihugu bigize uyu muhora wa ruguru buri mezi 2 zitagiherutse kuba aho wasangaga abakuru b’ibi bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda ndetse na Sudani y’Epfo barasimburanaga kuzakira buri uko amezi 2 atashye.
Abakurikiranira ibintu hafi by’uyu muryango bakavuga ko no kuba ibihugu by’u Rwanda byarahinduye imiterere ya Minisiteri yari ishinzwe guhuza ibikorwa by’uyu muryango igahuzwa na Minisiteri y’Ubucuruzi nabyo bisa no kuba nta kintu gitangaje u Rwanda rwaba rwari rwitezeho uyu muryango cyaruta ugushimangira umubano ahanini washingira ku bwubahane bw’ibihugu biwugize, igihugu ku kindi kabone nubwo byaba bidashingiye ku muryango ubwawo.
Nta n’uwabura kwibaza icyo uyu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba wakoze ku bibazo by’ingutu byaranze umubano udashinga hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Kugeza magingo aya nta herezo habe n’inyigo y’abahanga yari yakorwa igaragaza uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda uzazahuka.
Nubwo inkuru yacu yibandaga ku muhora wa Ruguru ariko nta n’uwabura kuvuga ko uyu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ufite byinshi utumvikanaho birimo n’amasezerano y’Ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse n’izindi ngingo zikunze guteza amakimbirane mu bihugu bigize uyu muryango tuzagarukaho mu nkuru zacu zitaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *