Umwami Kigeli watanze ari ingaragu, ubu akomeje gutwererwa abana atemeye ari muzima

Sangiza iyi nkuru

Kigeli v Ndahindurwa yatanze ku wa 16 Ugushyingo 2016, atangira ishyanga aho yabaga mu mujyi wa Virginia muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ibyamuvuzweho byose akiriho nta muntu n’umwe wigeze atangaza yo yaba yaramuteye inda cyangwa ngo hagaragare umwana uvuga ko yaba yarabyawe nawe.
Ubwo Kigeli yari amaze gutanga ndetse akazanwa gutabarizwa mu Rwanda nyuma yaho nibwo inkuru zatangiye gusohoka mu binyamakuru ko yabyaye ariko mu byavuzwe n’abari abajyanama be ibyo kubyara kwe ntibirimo, batangaje ko yapfuye ari ingaragu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo umuryango wa Kigeri wari ukirimo gusigana uruhande rumwe rushaka ko atabarizwa muri USA abandi basaba ko yajyanwa mu Rwanda, nibwo ikinyamakuru cyo mu Rwanda Umusingi cyasohoye inkuru gitangaza ko cyakoze itohoza kiza gusanga Kigeri yarabyaye umwana muri Uganda.
Iki kinyamakuru cyatangazaga ko Gen Mugisha Muntu, umusirikare wari ukomeye muri Uganda mbere yo guhunga ubu akaba atavuga rumwe na Leta ya Museveni, ari umuhungu wa Kigeri.

mugisha
Gen Mugisha Muntu wahoze ari umusirikare wa Uganda

Iki kinyamakuru cyatangazaga ko se wa Gen.Mugisha yitwaga Enock Ruzima Muntuyera, nyina akaba yitwa Aida Matama Muntuyera bakaba bakomoka ahitwa Ntungamo muri Ankole mu gihugu cya Uganda. A mazina ya se na nyina harimo Amanyarwanda kandi bivugwa ko akomoka muri Ankole.
Aha muri Ankole ari naho habaga inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda za Nyakivara by’umwihariko umwami ngo akaba yarakundaga kuhaza cyane, ko bishoboka ko yaba yarabyaranye na Matama.
Ikindi kandi ngo guhera cyera abantu bajyaga bavuga ko hari umusirikare w’Umunyarwanda wanze gutaha nk’abandi mu kubohoza igihugu, bamwe bakavuga Gen Muntu ariko impamvu ntivugwe.
Ubwo abandi Banyarwanda bambariye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ngo umwami yabujije Gen Mugisha Muntu kujya ku rugamba mu gihugu cy’u Rwanda kubera ko yari azi ko azagaruka mu Rwanda nk’Umwami bityo akazamugira umusimbura we ariko si ko byagenze kuko Umwami yatangiye mu mahanga.
Iki kinyamakuru cyatangaje ibi umugogo w’umwami Kigeri ukiri muri USA, gitangaza ko uzamusimbura akiri ibanga, yagejejwe mu Rwanda arinda atabarizwa i Nyanza iryo banga ry’uzamusimbura abajyanama be bataritangaje, ngo bimenywe niba koko Muntu ari uwe.
Abumvishe iyi nkuru bategereje kumva ko abajyanama b’umwami hari icyo bavuga kuri uyu Gen Mugisha Muntu, umwami arinda atabarizwa bitangazwa ko yari ingaragu.
Ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, nibwo habaye umuhango w’itabarizwa ry’ umwami i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, nyuma y’iminsi itanu gusa nibwo inkuru yasohotse mu kinyamakuru Igihe, gitangaza ko mu muhango wo gutabariza umwami hari umukobwa we yabyaye mu mwaka w’1975.
Uyu mwana w’umukobwa ngo bakundaga kuvugana akanamusura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu buhungiro ariko ngo impamvu nta muntu n’umwe wigeze abivuga ngo ni uko nta mwami wemerewe kubyarira hanze y’igihugu.
kigeri
Jackie, ucyekwa kuba umwana wa Kigeri

Mu gihe na Mugisha Muntu byatangajwe ko yavukiye muri Uganda, n’uyu mukobwa nawe byatangajwe ko yavutse mu Ukuboza 1975 muri Uganda aho uyu mwami yabaga mu buhunzi.
Uyu mugore afite abana 4 biga mu Bwongereza, byumvikane ko abaye ari umwana wa Kigeri, yaba yaratanze asize umwana umwe n’abuzukuru 4 (abahungu 2 n’abakobwa2).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese aba bana batwererwa umwami Kigeri umuryango urabazi?
Pasiteri Esra Mpyisi wabaye umugaragu w’umwami ndetse akaba yari n’umujyanama we, mu ijambo yavuze mu muhango wo gutabariza umwami, yatangaje ubutwari bwe, ubupfura bwe,…
Yagize ati: “Kigeli ndamuzi akiri umwana, akiri agasore, yimikwa, mujyana i Nairobi, ajya muri Amerika(…) yari imfura, aba yarishe ariko ntiyishe, ntabwo yiyandaritse, iyo abishaka yari kuba umunyamerika ariko yarabyanze, aravuga ati ndi Umunyarwanda kandi nkunda u Rwanda rwanjye, nzarutahamo(…)”.
ifoto
Mu gutabariza Kigeri, Jackie yari kumwe n’abo mu muryango w’umwami ariko ntiyagaragajwe nk’umwana w’umwami (ifoto/igihe)

Mu gihe Mpyisi avuga ko Kigeri atigeze yiyandarika, yanashimangiye ko abavuga ko yabyaye umwana ari abashaka kumuharabika.
Mu ijambo yafashe ryamaze iminota 82 muri uwo muhango wo gutabariza umwami Kigeri iwabo i Nyanza, yavuze ubutwari bwe no gukunda u Rwanda ndetse anavuga ubupfura bwe ko atigeze yiyandarika aho yazengurukaga mu buhunzi, ntabwo yigeze avuga ngo hari umwana yasize ngo babe banamugaragaza muri uwo muhango wa se.
Umuhango wo gutabariza Umwami Kigeri watangijwe n’igitambo cya misa nyuma hatangwa ubutumwa butandukanye, muri ubwo butumwa n’ubuhamya nta muntu n’umwe haba abo mu muryango we cyangwa abayobozi wigeze avuga ati: “Kigeri asize abana bangana uku cyangwa abuzukuru”.
Jean Baptiste Ndahindurwa (Kigeli V Ndahindurwa) yavukiye i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, yimye ingoma mu 1959 afite imyaka 23, asimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa watangiye i Bujumbura. Yatanze afite imyaka 80, ubu imva ye iri i Mwima ya Nyanza hafi y’aho imva ya mukuru we, Umwami Mutara III Rudahigwa iri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *