Umwami wa Maroc yageneye Trump ishimwe mbere y’uko ava ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump uri kugana ku musozo wa manda ye nka Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yanewe ishimwe ry’icyubahiro n’umwami Mohammed VI wa Maroc kubera uruhare yagize mu kuzahura umubano wa kiriya gihugu na Israel.

Ambasaderi wa Maroc muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Princess Lalla Joumala Alaoui, ni we washyikirije Perezida Trump kiriya gihembo nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabitangaje.

Umuhango wo gushyikiriza Trump kiriya gihembo wabereye mu biro bye, ariko uba mu ibanga n’umuhezo ukomeye.

Umujyanama Mukuru mu biro bye, Jared Kushner n’Intumwa ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Avi Berkowitz, na bo baherewe amashimwe muri uwo muhango, ku bw’uruhare bagize muri gahunda yo kugarura umubano hagati ya Israel na Maroc yagezweho mu Ukuboza 2020.

Mu mpera za Kanama umwaka ushize ni bwo Perezida Trump yagize uruhare mu kuzahura umubano hagati ya Israel n’ibihugu nka Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Israel, Sudani na Maroc. Ibyo bihugu byagiranye amasezerano yo gusubukura umubano no kugira ubufatanye mu by’ubukungu.

Kuri Maroc by’umwihariko uretse kuba Trump yarayihuje na Maroc, yanavuze ko agace ka Sahara y’Uburengerazuba kiyomoye kuri kiriya gihugu kagomba gufatwa nk’ubutaka bwacyo.

Icyakora ibyo bigwi bya Trump mu maso ya Maroc byanenzwe na benshi, bamushinja ko kugira ngo umubano w’ibyo bihugu awugarure yabanje gusezeranya icyo gihugu ko nicyemera umubano wa Israel aremeza ko ako gace ari akacyo.

Perezida Trump yashyikirijwe ririya shimwe, mu gihe habura iminsi itatu yonyine agasoza manda ye aho agomba gusimburwa na Joe Biden wamutsinze mu matora yabaye mu kwezi gushize.

Uyu mutegetsi ntiyahiriwe n’iminsi ya nyuma y’ubutegetsi yaranzwe n’umugambi wo kumweguza, ashinjwa guhembera imyigaragambyo n’imvururu abamushyigikiye baheruka gukorera ku nyubako ya Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko ya Amerika.

Perezida Trump kandi yakumiriwe ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram ashinjwa kuzinyuzaho ubutumwa bunyuranyije n’amahame zigenderaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *