Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza, yemeje ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Inama ya CHOGM ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango wa Common Wealth uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza yazabera mu Rwanda muri Kamena umwaka utaha.
Ni Inama yakabaye yarabereye i Kigali muri Kamena uyu mwaka, gusa iza gusubikwa kubera ko abagombaga kuyitabira batabonetse kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje gushegesha Isi.
Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa Common Wealth, Patricia Scotland, yandikiye abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, yabamenyesheje ko Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza yemeye ubusabe bw’u Rwanda bw’uko iriya nama yabera i Kigali guhera ku wa 21 Kamena 2021, abasaba kwemeza ubwitabire bwabo muri iyo nama.
Hon. Scotland yagize ati: “Dukurikije protocole ya CHOGM, nyakubahwa umwamikazi yarabisabwe nuko yemeza iki cyifuzo. Icyumweru cya CHOGM 2021 giteganyijwe guhura n’amatariki y’inama ya 2020 yasubitswe, aho hakurikijwe umuco wemejwe n’abayobozi ba za Guverinoma, CHOGM itangira ku wa gatanu igasozwa ku cyumweru habaye umwiherero w’umunsi umwe uterana ku wa gatandatu nimugoroba.”
Inama ya CHOGM 2020 yagombaga kubera i Kigali kuva ku wa 21 Kamena, gusa iza gusubikwa muri Mata uyu mwaka kubera Coronavirus.
Ubwo iyo nama yasubikwaga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye guha ikaze Umuryango wa Commonwealth mu Mujyi wa Kigali, mu gihe icyorezo kizaba cyamaze kugenza amaguru make.
Ni inama yatumye u Rwanda ruhomba ibintu byinshi, dore ko igihugu cyari cyakoresheje amafaranga menshi mu rwego rwo kuyitegura.
Ni inama kandi yari kuzasinyirwamo amasezerano afite akayabo ka miliyoni 700 z’amadorali ya Amerika, nk’uko Clare Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yigeze kubitangaza. Ni amasezerano arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.




2 Responses
Umwamikazi Elizabeth II yemeye itariki nshya u Rwanda rwifuje ko Inama ya CHOGM yasubukurirwaho
To hat very fine in next year
Umwamikazi Elizabeth II yemeye itariki nshya u Rwanda rwifuje ko Inama ya CHOGM yasubukurirwaho
To hat very fine in next year