Umwana muto yashimuswe akurwaho imyanya y’ibanga, ururimi n’amaboko

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu Karere ka Mayuge muri Uganda iri gukora iperereza ku iyicwa ry’umwana w’imayaka itandatu washimuswe, akicwa nyuma agakurwaho imyanya y’ibanga, ururimi ndetse n’amaboko ye yombi agatemwa.

Umurambo w’uyu mwana witwaga Edirisa Kabulure wasanzwe mu murima w’ibisheke nyuma y’aho nyina, Jacquelyn Namuyangu wari wamusize mu rugo ari kumwe na barumuna be babiri, akajya gufura, yagarutse akamubura.

Umuvugizi wa Polisi muri Busoga y’Iburasirazuba,  James Mubi  yemeje aya makuru avuga ko bikekwa ko uyu mwana yishwe kugira ngo akorerweho imihango ya gakondo.

Ati “Dukeka ko uyu mwana yishwe  ngo akorerweho imihango ya gakondo n’umugabo ubana na nyina ariko utaramubyabye. Kuri ubu uyu arashakishwa.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Se w’uyu mwana avuga ko umwana we yatanzweho igitambo mu gushaka ubukire bwihuse.

Source: Spyreports

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *