Umwana w’imyaka 12 yiyahuye nyuma yo guhatirwa kujya ku ishuri

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri wigaga ahitwa Usuyai mu Mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzania, Elibaraki Lekine yiyahuye nyuma yo guhatirwa kujya ku ishuri na Se umubyara.

Uyu  mwana nk’uko Millardayo ibiitangaza, yiyahuye bitewe no kutumvikana na Se ku bijyanye no kwiga.

Polisi ivuga ko uyu mwana yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yiyahuye akoresheje umugozi yaziritse mu ijosi.

Umuyobozi wa Polisi mu gace nyakwigendera yari atuyemo,  Jonathan Shanna yemeje iby’aya makuru, avuga ko umurambo w’uyu mwana wasanzwe umanitse mu nzu yari irimo kubakwa y’uwitwa Emmanuel Tomasi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Yavuze ko kuri ubu iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza iby’urupfu rw’uyu mwana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *