Tajudeen, Umusore w’imyaka 16 y’amavuko wari umaze imyaka ine atuye hafi y’ikigo cy’amashuri abanza ahitwa Ijanik ho muri Nigeria yishe umwana w’umuhungu amukata igitsina ndetse anamuvanamo ibyo munda.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru dailypost, impamvu yamuteye gukora ibyo ni amafaranga yari yabwiwe n’uwitwa Osho wamwegereye akamubaza uburyo yazabonamo ibice by’umubiri w’umuntu amwizeza ko nabimubonera azamuha amanayira ahwanye n’ibihumbi 50 (amafaranga yo muri nigeriya).

Nyiri gukora ayo mahano avuga ko yasabye uyu mwana w’umuhungu kumuherekeza ku ishuli, bageze imbere ahita amwica akoresheje icyuma.
Nk’uko yabyitangarije, yagize ati: “Ubwo narimbyutse mu gitondo nabonye Ibrahim (uwishwe) inyuma y’inzu, namusabye ko amperekeza ku ishuli ( Anglican Primary School ) ntabwo ari kure y’iwacu”.
Avuga uburyo yamwishemo muri aya magambo: “yaramperekeje,…nacunze hirya no hino ngirango ndebe ko nta we ureba, nahise musingira mfite icyuma hafi, namuhambirije ikamba, nakoresheje icyuma mukata inda nkuramo amara…mukata n’ibice by’igitsina”.
Tajudeen, nyiri gukora amahano yahise atabwa muri yombi ashykirizwa inkiko yemera icyaha asaba n’imbabazi, naho nyakwigendera yahise ajyanwa gushyingurwa.
Umuryango wa nyakwigendera wavuze ko ubabajwe bikomeye n’ibyakorewe umwana wabo w’inzirakarengane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego anatty/bwiza.com


