_20241224_150045

Umwana wa Neg G The General yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi w’Umunyarwanda, Neg G The General ari mu gahinda ko kubura umwana we wapfuye afite amezi icyenda gusa.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Neg G The General yavuze ko yabuze umuhungu we yari aherutse kwibaruka aho yari yaramwise Prince.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse. Ruhukira mu mahoro, mwana wanjye.”

Uyu mwana yari amaze igihe arwaye indwara yo mu myanya y’ubuhumekero, aho yari ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro.

Neg G The General ni izina rikomeye mu muziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip-Hop aho yamenyekanye cyane mu itsinda rya UTP Soldiers mbere yo gutangira gukora umuziki ku giti cye.

Umwana witabye Imana yari uwa gatatu mu muryango wa Neg G The General, akurikira imfura ye y’imyaka 16 n’umwana wa kabiri w’imyaka 11.

Iyi nkuru ibabaje ikomeje gukwirakwira mu bakunzi b’umuziki nyarwanda no mu nshuti ze, zikaba zimwihanganisha muri ibi bihe bikomeye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *