Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, uherutse gufungurwa, Dr Pierre Damien Habumuremyi , yavuze ko yatangajwe n’ikigero cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yasanze muri Gereza ya Mageragere, aho yiyumviye umwe mu bafungiwe i Mageragere yirahira ko umwana we atashaka mu Bahutu.
Dr Habumuremyi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ryabaye amaze iminsi itatu afunguwe. Habumuremyi wari umaze umwaka n’amezi atatu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ivuza ubuhuha. Yagize ati ” Njye aho nari ntuye umubyeyi yarahagurutse aravuga ngo umwana we nta shobora gushaka mu Bahutu. Kuko namwumvise nahise mutangamo raporo.” Yavuze ko iki kibazo muri Gereza ya Mageragere kiri mu matorero, mu bakoze jenoside ndetse n’abayirokotse bakaza gufungwa kubera impamvu zitandukanye. Habumuremyi yavuze ko Yavuze ko ubushakashatsi bukorwa hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kureba ikigero ingengabitekerezo ya Jenoside iriho bukwiye no kugera muri gereza. Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari yagaragaje ko Abanyarwanda babanye neza ku kigero cya 94%. Ni imibare abatari bake bateye utwatsi. Inyigisho z’amoko zikunze gutungwa agatoki ko zigitangirwa ku ishyiga mu miryango. Hagati aho ntibitungurana kumva hari n’uwikamase akavuga ko na we atashyingira mu Batutsi. Urugendo ni rure!

10 Responses
Umwana wanjye ntashobora gushaka mu Bahutu-Dr Habumuremyi asubiramo ay’umwe mu bafungiwe i Mageragere
Ingengabitekerezo ifite imizi ikomeye ku bulyo gushira biri kure! Abashakashatsi bo bicara mu biro maze bakiyandikira ibishimisha ubutegetsi gusa. Amoko yavanyweho mu mvugo ariko ahemberwa n’amategeko yanditse n’atanditse. Nonese jenoside yakorewe abanyarwanda? Hari ubwoko bwayikorewe! ngo abishe babikoze mu izina ly’ubwoko kandi ababakomokaho bagomba kujya basaba imbabazi mu izina ly’ubwoko. Urebye rero abategetsi bamwe nibo bahembera ingengabitekerezo!

ari wowe se washaka ubwoko bwishe abantu ntacyo bapfa

Usa n’aho usubiye mulya Ruhunga. Kuvuga ko ubwoko bwica aho kuba abantu bica, ku giti cyabo bihembera ivanguramoko. Kandi koko. Sinumva aho umwicanyi wo muri Rusizi mu mulyango wa Bamporiki ahuriye n’umuhutu wo ku Rushashi cyanga i Gitwe aho abatutsi barengerwaga n’abahutu ku bulyo bugaragara. Ese ubundi sinumvise impamvu Habumuremyi ajya gukorera raporo First Lady! Byaba se biri ku rwego rwa minisitiri w’intebe?

Impungenge z’umubyeyi ku mwana we ziba zifite ishingiro aba yarabonye byinshi. Abana bajye bumvira ababyeyi, ariko bibaho ko bakunda uwo ababyeyi batifuzaga umwana yabitsimbararaho bakamureka nyamara si kenshi bigenda neza. Umubyeyi wawe niwe ukubwiza ukuri naho abandi hari ubwo bagendera ku magi, nyamara babwiza ababo ukuri.

Uyu mugabo arimo guta ibitabapfu