Umwana w’imyaka itatu witwa Nevada Pierre ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko habaye impaka mu mukino w’umupira w’amaguru w’abana muri Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikarangira polisi ihamagawe.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ubwo Pierre yari mu mukino w’abana. Ababyeyi be bavuga ko umwana wabo yakuwe mu irushanwa kubera ko yari arimo gucenga cyane bagenzi be, ariko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ritegura iyi mikino bwo buvuga ko byatewe n’imyitwarire y'abandi babyeyi.
Ababyeyi bari bazanye abana babo barakajwe bikomeye n'ukuntu uyu Nevada yabacengaga maze basaba ko akurwa mu kibuga.
Nyina wa Nevada yaje kujya kumuvuganira maze biteza imvururu hafi aho zaje guhoshwa na Polisi.
Nk’uko NBC News yabitangaje, polisi yo mu mujyi wa Winter Park yahamagawe n’umuyobozi w’iri rushanwa wavuze ko habaye imyivumbagatanyo ijyanye n’ababyeyi b'abana bari bari gucengwa n'uyu mwana.
Polisi yatangaje ko nyuma yo kugera aho byabereye, yasanze ari amakimbirane hagati y’impande zombi atari icyaha cyari cyakozwe. Nta muntu watawe muri yombi, nta n’uwategetswe kuva muri pariki ku gahato.
Polisi yavuze ko ubuyobozi bw’irushanwa bwari bwasabye umuryango wa Pierre kuhava, bunabasezeranya kubasubiza amafaranga bwari bwarishyuye kugira ngo umwana yitabire imikino. ''
Icyakora, amashusho ya Nevada Pierre agaragaza uburyo acenga abandi bana ndetse agatsinda ibitego, yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi bagaragaza uburakari ku byabaye.
Umwarimu n’umunyabigwi mu myidagaduro y’abana, Ms. Rachel, yanenze bikomeye iki gikorwa, avuga ko bibabaje kuba polisi yarahamagawe ku mwana w’imyaka itatu w’umwirabura kubera ikibazo kijyanye n’umukino w’umupira w’amaguru. Yavuze ko yifuza ko uyu mwana azitabira ikiganiro cye kugira ngo yerekane impano ye.
Umunyamategeko Ben Crump na we yagaragaje impungenge, avuga ko guhana umwana azira kuba umuhanga mu mukino bishobora gutanga ubutumwa bubi ku bandi bana bafite impano mu mikino.
Robert Griffin III wahoze akina umupira w’amaguru wabigize umwuga na we yanenze iki kibazo, avuga ko guhamagara polisi ku mwana w’imyaka itatu bidakwiye, anavuga ko bidakwiye guhana umwana kubera ko ari umuhanga mu kibuga.
Ku ruhande rw’ishyirahamwe rya i9 Sports ritegura iyi gahunda y’imikino y’abana, ryatangaje ko ryamenye ibibazo byagaragajwe n’abantu kandi ko ryatangiye kubikoraho iperereza, ririmo kuganira n’ababigizemo uruhare.
Mu kiganiro yagiranye na ABC News, Martasia Griffin, nyina wa Pierre, yavuze ko icyo yakoze ari uguhagurukira kurengera umwana we, ariko ko guhamagara polisi byatumye umuryango wumva ukozwe n’isoni.
Mu butumwa bwashyizwe kuri konti ya Instagram y’uyu mwana, ababyeyi be bavuze ko yatsinze ibitego 10 muri uwo mukino, nubwo yari yavanywe mu kibuga hakiri kare. Bavuze kandi ko Pierre, ufite imyaka itatu, yakinaga n’abana bafite imyaka itanu.



