Umwanzi w’Izina Yesu amaze gushinga amatorero ya gikristo 50

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umuganga wahoze ari umuyoboke w’idini ya Isilamu utarigeze na rimwe yifuza kumva umuntu uvuga izina rya Yesu, yahuye nawe amwakira nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo, aza no guhashinga amatorero agera kuri 50.
Christian Today yatangaje iyi nkuru mu mpera z’icyumweru gishuze, yavuze ko Dr Sanjay wakuriye mu gace kiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu, yari amaranye igihe kirekire indwara ya Kanseri, yaranze gukira, nyuma ngo akaza kubaza Yesu niba yabasha kumukiza.
Hamwe n’ubuhamya yitangira agira ati ‘’ Nari mbabaye, ndizwa n’uburwayi bwanjye mu bitaro bya Kolkata, izina rimwe muyo numvaga ntifuza kumva ni irya Yesu, nari ndushye kandi ndwaye cyane. Rimwe nza kuvuga nti ariko, Yesu, nkwizere uzankiza?’’
antichrist
Dr Sanjay avuga nyuma yo gufata iki cyemezo akizera Umwami Yesu, yagiye yoroherwa buhoro buhoro, nyuma yajya gukoresha ibizami kwa muganga bakamubwira ko nta Kanseri afite. Ati ‘’ Ni Yesu wankijije, nabonye ko ari we umpaye ubuzima.’’ Amaze kubona ko akize nibwo yafashe icyemezo cyo kubatizwa ahinduka umukristo neza.
Amakuru kandi avuga ko ahitwa West Bengal, ari naho Sanjay atuye, ari hamwe mu hantu hataragera ubutumwa bwiza ku isi, ari nabwo amaze gukizwa yafashe umwanzuro wo kubwira abahatuye biganjemo abasilamu ko bakwiye gukizwa bakakira Kristo mu buzima bwabo, ubutumwa batigeze bishimira kwakira na gato, ari nayo ntandaro yo gutotezwa kwe. Ati ‘’Umuryango wanjye wahise unjugunya, umbwira ko ntacyo twakongera kuvugana n’uwo Yesu wanjye, kugeza naho no kukazi abantu bazaga kumbangamira mu biro nakiriragamo abarwayi.’’
Akomeza avuga ko yafashe ibihe byo gusenga asaba Imana kumuba hafi, bikarangira iteye mama we umubyara impuhwe zo kumugarura mu rugo.
Dr Sanjay, wakomeje gutangaza abamutoteza kuko uko babyongeraga hamwe no kumubuza kuvuga Yesu, ngo ariko yarushagaho kugira umwete wo kubikorana umurava, uretse akazi k’ubuganga ikindi gice cy’ubuzima bwe yagihariye ivugabutumwa, aho amaze gushinga amatorero agera kuri 50, agizwe n’abahoze ari abayoboke b’idini ya Isilamu.
Igihugu cy’Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bigifite umubare munini w’abantu bataragerwaho n’ubutumwa bwiza, kandi kikaba na none igihugu gifite ibigirwamana byinshi. Iki gihugu kandi giheruka gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere, nta mukristo uzaba arangwa ku butaka bwacyo.
Ibintu kugeza ubu biteye inkeke abakristo bahabarizwa cyane ko n’ubusanzwe kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu byari bisanzwe bitemewe, n’ubikoze agafungwa cyangwa akaba yanicwa. Inzego za Leta zigenda zirushaho kugaragaza intege nke mu gukurikirana abatoteza abakristo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *