screenshot_20230321-113343_1.jpg

Umwe mu Banyarwanda bazwi kuri Twitter afunzwe azira gushishikariza abantu ‘gusambanya abana’

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Tuyisenge Evariste uzwi nka NTAMA W’IMANA 2 ku rubuga rwa Twitter, nyuma yo gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

RIB kuri Twitter yayo yatangaje ko “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko [Tuyisenge] akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.”

Uyu musore mu butumwa yanditse kuri Twitter ye ku wa Mbere tariki ya 20 Werurwe, yari yasabye imbabazi abarenga 28,000 bamukurikira kubera buriya butumwa bwatumye atabwa muri yombi.

Ati: “Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome. Murakoze.”

screenshot_20230321-113343_1.jpg

RIB kuri Twitter yayo yongeye gusaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *