Ikipe ya Musanze FC yemeje ko yamaze gutandukana n’uwari Team Manager wayo akanaba umuvugizi wayo, Uwihoreye Ibrahim cyo kimwe na Makuza Rutishereka Jean wari Umunyamabanga Mukuru wayo.
Perezida wa Musanze, FC Tuyishimire Placide, yabwiye BWIZA ko Uwihoreye wari Team Manager yasabye ko basesa amasezerano kubera “impamvu ze bwite.”
Ku kibazo cy’umunyamabanga mukuru w’iriya kipe, Perezida Trump yavuze ko we yahagaritswe kubera ko atari acyuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Ati: “Nka SG yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano ze neza, hanyuma Team Manager na we yasabye ko twasesa amasezerano ye ku bw’impamvu ze bwite.”
Aba bayobozi bombi batandukanye na Musanze FC mu gihe muri iyi minsi hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya bamwe mu bakinnyi ndetse na Team Manager wabo.
Abenshi bamushinjaga kutabitaho uko bikwiye kandi biri mu nshingano ze.
Umwe mu bavuzwe ni myugariro w’ibumoso Nyandwi Saddam wari ukeneye amafaranga yo kumufasha kwitegura ubukwe yari afite mu minsi yashize, gusa agejeje ikibazo cye kuri Team Manager wa Musanze FC agenda biguru ntege mu kugikemura.
Perezida Trump yabwiye iki gitangazamakuru ko gutandukana na bariya bayobozi bombi bifite aho bihuriye n’umwuka mubi umaze igihe uvugwa muri Musanze FC.
Musanze FC yatandukanye na bano bayobozi nyuma y’umunsi umwe itsinze Bugesera FC ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona.




