Tariki ya 21 Ukuboza 2019 ni bwo hatangiye amarushanwa yo gushaka abakobwa bazahagararira intara zitandukanye ndetse n’umugi wa Kigali. Urugendo rwatangiriye mu ntara y’Uburengerazuba, rukurikizaho Amajyaruguru, Amajyepfo akurikiraho, Uburasirazuba biba uko, iyi ntambwe irangirira mu mugi wa Kigali.
Mu ntara zose n’umugi wa Kigali, habonetsemo abakobwa 54. Tariki ya 23 Mutarama 2020 hatangiye amatora kuri murandasi no ku butumwa bugufi, babiri bagize amajwi menshi (umwe kuri buri ruhande), bahise bahabwa amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro. i Gikondo, habaye ijonjora ryatoranyije abakobwa 18 basanga babiri bari bagize amajwi menshi kuri za mpande, bakomeza ari 20.
Abakobwa 20 ni bo bagiye mu mwiherero (Boot Camp) mu Karere ka Bugesera, bahugurwa mu buryo butandukanye, mbere y’uko umunsi wo gutoranya Nyaminga w’u Rwanda ugera. Uwo ni uyu, tariki ya 22 Gashyantare 2020, umusozo w’iri rushanwa urabera kuri Intare Arena, hashaka usimbura Miss Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe n’abantu ndetse na bagenzi babo batowe mu bindi byiciro.
Ubwitabire bw’iri rushanwa ku musozo waryo (Grand Finale) ndetse n’irushanwa ubwaryo ryagaragayemo impinduka, ugereranyije n’ayagiye aba mu myaka yashize.
Izo ni izi zikurikira:
Ubwitabire bwa ba Miss baturutse mu mahanga babarirwa muri 6 n’icyamamare Sherrie Silver
- Tariki ya 19 Gashyantare 2020 ni bwo abafite mu nshingano itegurwa rya Miss Rwanda 2020 batangaje ko Nyampinga wa Tanzania 2019, Sylivia Sebastian yageze mu Rwanda aje kwitabira ‘Grand Finale’ y’iri rushanwa.
- Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 20 na none batangaje ko Nyampinga wa Uganda 2020, Miss Olivia Nakakande na we yageze ku butaka bw’u Rwanda aje guha ijisho iyi ‘Grand Finale’.
- Ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 21, Nyampinga wa Botswana, Miss Owenditse Phirinyane na we yageze mu Rwanda ku mpamvu imwe nk’iya bagenzi be.
- Kuri uwo munsi (tariki ya 21), Nyampinga wa Sudani y’Epfo, Miss Mariah Maget Nyagyiena na we yageze mu Rwanda, aza kwifatanya na bagenzi be gushyigikira no kureba irushanwa.
- Kuri uyu wa 22 Gashyantare, Nyampinga wa Ghana 2019, Miss Rebecca Kwabi ndetse n’igisonga cye cya kabiri, Deborah Opoku baje gushyigikira Miss Rwanda.
- Tariki ya 19 kandi ni bwo umubyinnyi w’icyamamare ufite inkomoko mu Rwanda, Sherrie Silver yageze mu Rwanda, na we aje gushyigikira irushanwa rya Miss Rwanda.
Nta gihindutse, iri rushanwa rishobora kugaragaramo Nyampinga wa Kenya ndetse n’uwa Barbados nk’uko byatangajwe mu minsi ishize.
Umusozo w’irushanwa uragaragaramo abakobwa 19
Tariki ya 17 Gashyantare 2020 ni bwo ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwatangaje ko umwe muri aba bakobwa 20 bagera kuri ‘Grand Finale’ witwa Ingabire Ange Jolie yasezeye nyuma y’uburwayi bwamusabaga kuba kwa muganga. Gusezera mu irushanwa byatumye ‘Boot Camp’ isigaramo abakobwa 19, bakaba ari bo bagaragara muri Intare Arena bahatanira ikamba.
Impaka kuri Nishimwe Naomi bikekwa ko ari kubona amajwi akesha MTN
Nishimwe Naomi yagiweho impaka kuva amatora yatangira tariki ya 23 Mutarama 2020 bitewe n’uko aza imbere mu majwi. Birakekwa ko uyu mukobwa afashwa na MTN kubona amajwi, cyane ko ngo ari umukozi wayo kandi iki kigo cy’itumanaho ubwacyo kikaba kiri mu baterankunga.
Izi mpaka zongeye kuzamuka ku mbuga zitandukanye, aho umwe agira ati: “Harakekwa ubujura muri Miss Rwanda 2020. Abantu benshi bari kuvuga ko Naomi ari guhabwa amajwi n’abakozi ba MTN bifashishije ikoranabuhanga.” Gusa iki kibazo n’ubwo cyagarutse, MTN yigeze guhakana iki kirego.
Abahatanira ikamba
Nishimwe Naomi, Irasubiza Alliance, Mutesi Denise, Ingabire Gaudence, Ingabire Rehema, Musana Teta Hense, Kirezi Rutaremara Brune, Mukangwije Rosine, Ingabire Diane, Mutegwantebe Chanice, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Akaliza Hope, Umuratwa Anitha, Marebe Benitha, Teta Ndenga Nicole, Uwase Aisha, Nyinawumuntu Rwiririza Delice, Umutesi Denyse, Umwiza Phionnah.
Umukobwa uraba Nyampinga w’u Rwanda 2020, arahabwa imodoka ya Suzuki Swift, ajye ahabwa n’umushahara w’ukwezi w’800,000 RWF ndetse n’ibindi bihabwa uwambitswe ikamba birimo ingendo zitandutanye zijyanye n’izi nshingano.
Miss wakunzwe n’abantu (Miss Popularity) arahabwa amafaranga 1,500,000 RWF, abe n’umufatanyabikorwa mu kwamamariza MTN mu bukangurambaga bwa Yolo. Igisonga cya mbere cya Nyampinga 2020 kirahabwa amafaranga 1,200,000 RWF, cyemerewe n’itike y’indege izakijyana mu kiruhuko i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Muri rusange, irushawnwa rigendera ku bumenyi, umuco ndetse n’ubwiza.









4 Responses
Umwihariko wa Miss Rwanda 2020 urimo ubwitabire bw’ibyamamare biturutse mu mahanga + amafoto
Ubwo ntakuri mbonamwo bareke nokumurushya mwifurije intsinzi naomi bigutera nubwoba ntampamvu.
Umwihariko wa Miss Rwanda 2020 urimo ubwitabire bw’ibyamamare biturutse mu mahanga + amafoto
Ubwo ntakuri mbonamwo bareke nokumurushya mwifurije intsinzi naomi bigutera nubwoba ntampamvu.
Umwihariko wa Miss Rwanda 2020 urimo ubwitabire bw’ibyamamare biturutse mu mahanga + amafoto
Mbifurije incinci
Umwihariko wa Miss Rwanda 2020 urimo ubwitabire bw’ibyamamare biturutse mu mahanga + amafoto
Mbifurije incinci