Bwiza

Umwirabura wa mbere agiye kuyobora Leta ya Florida

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 4 Ugushyingo 2026 saa 10:17
Umwirabura wa mbere agiye kuyobora Leta ya Florida

1427622

Byron Donalds wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicans yatsinze amatora ya Guverineri wa Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba Umwirabura wa mbere ugiye kuyobora iyi Leta kuva yashyirwaho.

Donalds yatsinze David Jolly, wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Demokarate. Azasimbura Ron DeSantis wari ugeze ku musozo wa manda ye yo kuyobora Florida.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze, Donalds yashimiye abaturage ba Florida bamugiriye icyizere, avuga ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abakorere neza.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, yagize ati: “Murakoze, baturage ba Florida! Ntewe ishema kandi ndabashimira cyane. Nimbabera Guverineri, nzakora ibishoboka byose kugira ngo mbakorere.”

Mu byo Donalds yashyize imbere azibandaho harimo kugabanya ikiguzi cy’imibereho, gukomeza umutekano wo mu mihanda no gushora imari mu rubyiruko kugira ngo ruhabwe amahirwe yo kugera ku ntego zarwo.

Yagize ati: “Tugiye gutuma ubuzima muri Florida burushaho kudahenda. Tuzakomeza kurinda umutekano mu mihanda yacu. Tuzashora imari mu rubyiruko kugira ngo rugere ku nzozi za Florida twese dukunda.”

Intsinzi ya Byron Donalds ifatwa nk’amateka akomeye muri Florida, kuko ari ubwa mbere Umwirabura atorewe kuyobora iyi Leta kuva yabaho.

Florida iherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba imwe muri Leta zifite uruhare rukomeye mu bukungu, ubukerarugendo na politiki by’icyo gihugu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.