Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko intambara muri leta ya Sudani y’Epfo ikomeje gufata indi ntera mu gihe nta gikozwe ngo amakimbirane avugwa muri kiriya gihugu ahagarare.
Ibi ni ibyatangajwe muri raporo y’uyu muryango ivuga ko ubwicanyi buri muri kiriya gihugu budateze guhagarara mu gihe amahanga arebera kuko umunsi ku wundi havuka umutwe w’abarwanyi witwaje intwaro kandi nawo ukaza utera ingabo mu bitugu indi mitwe iri kwibasira abasivile.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga wa UN, Antonio Guterres yatangaje ko iyi raporo ishingiye ku mvururu ziherutse kuma mu mijyi minini n’imito muri kiriya gihugu kuwa kabiri w’iki cyumweru, aho abaturage batari bacye bataye ingo zabo kubera umutekano mucye.
Ibi kandi bishingira ku kuba mu kwezi gushize kwa mbere uyu munyamaganga yaragiranye ikiganiro na Perezida Kiir ku kurebera hamwe uburyo ibi bibazo bimaze imyaka isaga 3 byahagarara abaturage bakongera kubona amahoro ariko aho kubishyira mu bikorwa ahubwo ibibazo bikaba biri kurushaho gufata indi ntera.
Uyu muyobozi avuga ko muri iki gihugu hamaze kwaduka imitwe itabarika yitwaje intwaro ndetse ikaba yica, igasahura n’ibindi byaha bitandukanye bikorerwa ikiremwamuntu ariko ko ikibabaje kurushaho ari ukuba igisirikare cya leta n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu gihugu ari bamwe mu bivanga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kurusha abo muri ya mitwe birimo gutwikira abaturage, kwica, gufata ku ngufu n’ibindi.
Iyi ntambara yo muri iki gihugu, ishingiye ahanini ku kuba igisirikare cya leta kivanga mu makimbirane ashingiye ku moko n’imiryango na cyo kikijandika mu byaha byo guhohotera abaaturage.
Antonio Guterres yasabye abakuru b’ibihugu bihana imbibe na Sudani ko bakwegera Perezida Salva Kiir bakamwigisha gukura ingabo ze mu bugizi bwa nabi zikorera abaturage bagakora akazi kabo bashinzwe.
Umuryango w’Abibumbye kandi uvuga ko ufite ngabo zisaga 1300 muri kiriya gihugu zishinzwe gucunga umutekano no kugarura amahoro mu gihugu, ariko zikaba zihura n’imbogamizi z’uko ingabo za leta zizitangira cyangwa zikabitambika hakaba n’uduce zizibuza kugeramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi leta yabonye ubwigenge kuva mu mwaka wa 2011 ubwo yigabanyaga kuru Sudani, ibibazo by’intambara yibanze ku moko n’andi makimbirane itangira mu mwaka wa 2013 na nubu ikaba igikomeje.
Ababarirwa mu bihumbi bamaze gukurwa mu byabo mu gihe abandi batagira ingano bahitanywe na yo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


