UPDF na RDF dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka_Gen Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na UPDF cya Uganda basinyana amasezerano yo gutabarana, ku buryo mu gihe umwe yaba atewe undi yahita amutabara byihuse.

Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu.

Byari nyuma yo gushimagiza Museveni na Perezida Paul Kagame nka ba Perezida ba mbere b’ibihangange muri Afurika, ku bwo gushobora kubaka igisirikare gikomeye mu bihugu byabo.

Yagize ati: “Data Perezida Yoweri Kaguta Museveni na data wacu Perezida Paul Kagame ni bo ba Perezida b’ibihangange muri Afurika kubera impamvu imwe rukumbi yoroshye. Bombi bubatse igisirikare kiri muri bibiri bya mbere bikomeye muri Afurika, UPDF na RDF! Dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka.”

Uyu musirikare wahoze ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yakomeje avuga mu gihe ibihugu byombi byaba bisinyanye aya masezerano, bisobanuye ko “uwo ari we wese wakora k’u Rwanda bivuze ko yaba ashoje intambara kuri Uganda, ndetse uwo ari we wese ukoze kuri Uganda akaba ashoje intambara ku Rwanda.”

Gen Muhoozi yatanze kiriya cyifuzo mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rutabanye neza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

Ni ibirego kandi Congo ishinja Uganda, n’ubwo itigeze yerura ngo ibyature nk’uko bimeze ku Rwanda.

Ni Congo Kinshasa imaze igihe yikomanga kugatuza ivuga ko bishobora kuzarangira iteye u Rwanda inashinja kuyigabaho ibitero ngo rwitwikiriye M23. Ni umugambi ugaragarira ku bushotoranyi Ingabo z’iki gihugu zakunze gukorera u Rwanda.

Mu mwaka ushize Gen Muhoozi mu butumwa yanditse kuri Twitter ye mu bihe bitandukanye, yatangaje ko abona M23 nk’umutwe uharanira uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo, bitandukanye na Leta ya kiriya gihugu iwita uw’iterabwoba.

Ibyo kuba M23 ari umutwe w’iterabwoba kandi byananzwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wakunze gusaba ubutegetsi bw’i Kinshasa kugirana ibiganiro n’abarwanyi b’uriya mutwe, ibyo Congo idakozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *