UPDF yasobanuye iby’imodoka za RDF zagaragaye muri Uganda zitwaye abasirikare

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyakuyeho urujijo nyuma y’imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda ziheruka kugaragara mu mihanda ya Uganda zirimo abasirikare ba RDF.

Kuva Ejo ku wa Gatanu ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakamyo ya RDF yarimo abasirikare ari mu muhanda munini uhuza Mbarara, Masaka na Kampala.

Abayabonye bavugaga ko yabarirwaga muri 30, gusa aho yari yerekeje hagakomeza kuba urujijo.

Izi modoka za RDF zagaragaye ku butaka bwa Uganda nyuma y’iminsi mike abakuriye ubutasi bwa Gisirikare muri UPDF na RDF bahuriye mu nama y’iminsi ine yabereye i Kampala, isiga impande zombi zinasinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Hari abahuje iriya nama na ziriya modoka bavuga ko hari misiyo zishobora kuba zari zerekejemo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Felix Kulayigye, yasobanuye ko bariya basirikare bari bitabiriye imyitozo ya Gisirikare izwi nka “Ushirikiano Imara 2022”.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bigize East African Community, ikaba iri kubera mu gace ka Jinja.

Iyi myitozo yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi, ikazasozwa ku wa 16 Kamena 2022.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

4 Responses

  1. UPDF yasobanuye iby’imodoka za RDF zagaragaye muri Uganda zitwaye abasirikare
    Kyobikora,ushirikiyano,umoja,yabigizwe,nibihugu,bibiri.Uganda,nurwanda.

  2. UPDF yasobanuye iby’imodoka za RDF zagaragaye muri Uganda zitwaye abasirikare
    Kyobikora,ushirikiyano,umoja,yabigizwe,nibihugu,bibiri.Uganda,nurwanda.

  3. UPDF yasobanuye iby’imodoka za RDF zagaragaye muri Uganda zitwaye abasirikare
    Tuzi komwitegurakuza iwacu muri kongo Ariko NZAMBE AZALI.

  4. UPDF yasobanuye iby’imodoka za RDF zagaragaye muri Uganda zitwaye abasirikare
    Tuzi komwitegurakuza iwacu muri kongo Ariko NZAMBE AZALI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *