UR: Abanyeshuri 25 bajuririye icyemezo cyo kubambura buruse

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 25 bo mu ishami rishinzwe imari n’ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda bajuririye icyemezo cyo kuguhagarikira buruse abanyeshuri batsinzwe ibizamini nk’uko biba bikubiye mu masezerano abemerera inguzanyo.

Abanyeshuri binjiye muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuri buruse ya leta basinyana amasezerano y’imikorere n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) havugwamo ko gutsindwa ibizamini byatuma batakaza buruse.

Nk’uko Kaminuza y’u Rwanda ivuga, abanyeshuri 25 bo mu ishami rishinzwe imari n’ubucuruzi bajuririye iki cyemezo, basaba UR na HEC kugihindura nyuma yo gutsindwa ibizamini umwaka ushize.

Ubujurire bwabo bwatanzwe muri Gashyantare mbere yo guhagarikwa kw’amasomo kubera COVID-19 yashyize igihugu mu bihe bidasanzwe muri rusange.

Amashuri amaze gufungura, icyemezo cy’aba banyeshuri cyarakomeje.

Samuel Mushabe, umwanditsi wa Kaminuza y’u Rwanda yagize ati: “Abanyeshuri banditse ibaruwa bajuririra kaminuza nyuma yo gutsindwa ibizamini. Twanditse kandi ibaruwa y’ubuvugizi kuri HEC, icyifuzo gishobora gusuzumwa cyangwa kwangwa, ariko, icyo duhagazeho, ni uko abanyeshuri bagomba gutsinda ibizamini kugira ngo leta ikomeze kubaha buruse ”.

“Ntushobora kutubwira kurenga ku mategeko; aya masezerano y’inguzanyo akorwa abanyeshuri biyemeje neza ko bazatsinda ibizamini byabo kugirango Banki ishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (BRD) izakomeze kubaha buruse, ” ibi byatangajwe na Dr Rose Mukankomeje ubwo yagiranaga ikiganiro na KT Radio kuwa 25 Ugushyingo.

Ati: “Iyo umunyeshuri atsinzwe, buruse irahagarikwa kugeza mu mwaka ukurikira iyo batsinze bakongera bagasaba.”

Buri mwaka, Kaminuza yu Rwanda ikora urutonde rw’abanyeshuri batsinze ibizamini, ukuyemo amazina y’abanyeshuri batsinzwe. Urutonde rusangizwa ubuyobozi bwa HEC bugeza ibyifuzo bya nyuma muri BRD ishinzwe kwishyura buruse za leta kuva 2015.

UR yerekana ko abanyeshuri 25 atari bo bonyine batsinzwe, ariko ni bo bagize ubutwari bwo kugerageza no guharanira impinduka kubw’abandi.

Dr Mukankomeje avuga ko abanyeshuri bari gutabaza ari abatsinzwe ariko ari ha handi batazishyurirwa buruse batabanje gutsinda neza uyu mwaka bakongera gusaba buruse mu mwaka utaha.

Yongeyeho ko buruse zituruka mu misoro y’abaturage, bityo, abanyeshuri batagomba kuyikinisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *