Nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda ishyize ahabona itangazo ryagaragazaga ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri utaha izatangira kubahirizwa muri Nzeri 2024, hari abanyeshuri batanyuzwe n’icyemezo cyo kubagumisha mu ishuri kandi amasomo barayasoje. Aba banyeshuri bibaza ukuntu amezi hafi atatu yongereweho ariko bakabura uwabaha ibisobanuro.
Mu nkuru ya BWIZA iheruka, hagaragaramo impungenge za bamwe mu banyeshuri biga mu mashami ya koleji y’ubuvuzi, bemeza ko batanyuzwe no kongezwa igihe kirekire, mu gihe bari basoje amasomo yabo muri Gashyantare, nk’uko byari biteganyijwe ubwo basinyiraga gutangira umwaka w’amashuri 2023 – 2024.
Aba banyeshuri bavuga ko mu by’ukuri nta masomo bateguriwe yo kwiga, ndetse ngo nta n’umuyobozi ugira icyo abatangariza ku byerekeye amasomo, usibye kuba barasabwe ko baguma bakiga gusa. Kuri bamwe basanga bararenganye kubera ko bashyizwe mu gihirahiro na kaminuza bigamo.
Ese umunyeshuri yakwiga gute nta mwarimu uhari ndetse nta n’amasomo?
Aba banyeshuri bafite iki kibazo biga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda. Ubwo twaganiraga nabo bagaragazaga ko bacitse intege kubera kubura uwabakemurira ikibazo bafite akanasubiza ibyifuzo byabo. Ubwo aba banyeshuri batangiraga umwaka w’amashuri 2023 – 2024, bemeza ko ibyo bize byose babyize baguruka nk’uko byari biteguye.
Bamwe muri aba banyeshuri baganiriye na BWIZA, bavuze ko kuba kaminuza bigamo yarongereye igihe ngo bagume ku ishuri kandi barasoje umwaka, ngo ntihabayemo kubanza kumva uruhande rw’umunyeshuri ushobora kubangamirwa no kwicara adafite ibyo yiga ngo azanahabwe amanota ajyanye n’ubumenyi azaba yungutse.
Ikindi abantu batandukanye bakomeje kwibaza ni uburyo kaminuza yategura ingengabihe inshuro ebyiri mu mwaka umwe. Ese abateguye ingengabihe ya mbere habayemo kwibeshya? Hariho n’abibaza niba bishoboka ko umunyeshuri yaba yasoje amasomo yari ateganyijwe hanyuma akaguma kwiga.
Nubwo bimeze gutyo ariko, abanyeshuri bo bahisemo kubahiriza amategeko bahawe. Umwe yagize ati “Ibyo twagombaga kwiga mu mwaka turimo twabisoje muri Gashyantare, gusa ubu aho turi turimo turibaza, tukanisubiza ndetse tukanikosora kuko nta n’umwarimu dufite.”
Abanyeshuri basoje amasomo yari ateganyijwe kurangira taliki 23 Gashyantare, na n’ ubu bashyizwe mu rujijo aho basabwe kwiga bakazageza muri Gicurasi taliki 17 umwaka wa 2024. Kuri bo babona igihe bongereweho ari kirekire cyane kandi byongeyeho badafite n’amasomo. Bamwe muri bo babwiwe kujya gukora ibyo batari bigaho nta rimwe, byo mu mwaka ukurikira uwo barimo.
Izi mpungenge z’aba banyeshuri uwuzumvishe wese ntiyabura icyo azivugaho. Ibibazo aba banyeshuri bafite byababanye byinshi, bamwe babaye ba ntakundi twabigenza. Ese ibi bibazo aba banyeshuri bibaza ubundi bikwiye kubazwa nde? Ese ubundi bifite ishingiro?
Ubusanzwe umunyeshuri yakabaye yibona mu cyemezo yafatiwe cyo kwiga, kuko ni nabyo aba yaragiye mu ishuri gukora, ariko iyo umunyeshuri atabyishimiye, biba bikwiye gusuzumwa hakagira igihinduka mu rwego rwo kumufasha kwiga neza akabona ubwo bumenyi buhagije kandi bufite ireme.
Mu kiganiro bagiranye na BWIZA, icyo aba banyeshuri batandukanye bifuza n’uko batakomeza kuguma ku ishuri mu gihe bigaragara ko amasomo bayasoje ntakindi basigaje. Ikindi kandi barasaba kaminuza yabo ko yakongera igakora ubusesenguzi bwimbitse ikaba yafata icyemezo abanyeshuri bagizemo uruhare, kuko icya mbere cyo babona kidasobanutse neza.



4 Responses
UR: Ni gute abanyeshuri bagumishwa ku ishuri amezi 3 kandi barasoje amasomo?
Namarira gusa ðŸ˜ÂðŸ˜ÂðŸ˜ÂðŸ˜Â🤩🤩🤩
UR: Ni gute abanyeshuri bagumishwa ku ishuri amezi 3 kandi barasoje amasomo?
Ubund umunyeshuri iyo asoje ibizami byose aba agomba no gutaha akaruhuka, kwiga nta masomo nabyo n’ikibazo?
UR: Ni gute abanyeshuri bagumishwa ku ishuri amezi 3 kandi barasoje amasomo?
Aba banyeshuri basoje amasomo rwose kaminuza ikwiye kubareka bagataha
UR: Ni gute abanyeshuri bagumishwa ku ishuri amezi 3 kandi barasoje amasomo?
Hari n’ababyeyi bari guhomba kubera kwishyurira umwana wagumye ku ishuri atarimo kwiga( ukishyura icumbi na restaurant, n’ibindi nkenerwa); umuyobozi rwose ufata icyemezo nk’iki ibi byose ntaba yabihaye agaciro, birababaje cyane.Urumuri n’umukiro byagiye kera nka nyomberi.