Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare, yagize Prof Alexandre Lyambabaje Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), asimbuye umunya-Ecosse, Prof Philip Cotton warangije amasezerano ye mu mpera z’umwaka ushize.
Dr Musafiri Papias Malimba ni we wari umaze amezi ane ari Umuyobozi wa UR w’agateganyo.
Prof Lyambabaje w’imyaka 61 y’amavuko yize muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada.
Azwi cyane muri Guverinoma y’u Rwanda aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.
Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw’akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Comesa.
Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’ubuzima rusange.
Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by’umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza, dore ko yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo kandi yanasize abarimo Umunya-Caméroun Yann Gwet umaze igihe yigisha mu Ishuri n’Itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Abandi bahawe ubwenegihugu ni Dale Dawson cyo kimwe na David Toovey ukurikirana gahunda ya Visit Rwanda muri RDB.
Toovey kuri Twitter yagaragaje amarangamutima ye, avuga ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda.
Ati: “Ntewe ishema rikomeye no kwitwa Umunyarwanda! Ni iby’agaciro gakomeye guhabwa ubwenegihugu bw’igihugu nkunda n’umutima wanjye wose. Ndanezerewe bitavugwa. Murakoze cyane kunyakira imuhira mu Rwanda.”


