- KUZAMURA IMYITWARIRE
Abagabo bose bashobora guhagarara bagashikama ndetse bakomeye, ariko nushaka gupima imyitwarire yâumugabo uzamuhe ububasha.
UMWANZI UKOMEYE WâABIZERA
âSamweli aravuga ati âMbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware wâimiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?â (1 Samweli 15:17)
Kumva ko wishoboye, kwishimira (kumva ko wakoze byiza), kwiyumvamo ko uri ingirakamaro ubwawe, kwiyumvamo ko uri kamara, kumva ko bagomba kukumva kurusha abandi, kwizamura mu ntera, kwitandukanya nâabayobike no gusuzugura ubuyobozi ni ibimenyetso byo kurimbuka.
Umwanzi ukomeye wâumwizera wese ni umwirato (kwiyemera). Kuba Umukirisito mu itorero rya Kristo ni uguca bugufi ukagendera munsi yâubutware bwâImana (Mariko 9:35). Mu byuho byose umwanzi aheraho atera, umwirato ni cyo kintu gikomeye kurusha ibinti. Bisuzuguza Imana no kuyihaka. Ni cyo gicumuro kibi kibaho ku isi yose ukwirata kandi twese twaragikoze. Ni icyaha kibi gikomeye imbere yâImana nâubuyobozi bwayo.
Nta kibazo, amavugabutumwa menshi yabaye mabi bitewe no kwirata, kurusha indi mpamvu iyo ari yo yose. Ku bwâibyo, ni ingirakamaro kuba uciye bugufi no
1, Kuba uwo uri we nyakuri mu maso yâabakureba (wigerageza kwigaragaza uko utari)
2, Ba uwirengera ingaruka zâibyo ukora
3, Ba umukozi mwiza ukoresha igihe cye, ibyangombwa nâimpano yawe neza ugaragaza ubwitange ku murimo
Imana ishobora kuba yaraguhaye umugisha nâimpano yaguteguriye kugirango uyiheshe icyubahiro cyayo. Kwirata birashaka kwinjiramo ndetse birashaka kwangiza wowe mu buryo bwiza bwo kwifashisha iyi mpano kugira ngo ushyikire uburyo bwose bwo kwigaragaza. Abaririmbyi benshi bafite impano baracogoye kubera ko bahumwe amaso no kwirata bituma wateshuka inzira Imana yari yarateguriye impano yabahaye. Uku si ukuvuga ko abaririmbi ba Gikirisitu ntacyo bashoboye mu ruhando rwa muzika, ariko ni ukuvuga ijambo rigaragaza ko abaririmbyi bose atari ko mahawe impano yâImana.
IMPAMVU IMYITWARIRE ATARI AMAHITAMO
Akamero kâUbumana ni ikimenyetso cyo gukura nyako (Filimoni 2:22). Nta mukinnyi wa tenisi wabigize umwuga ushobora kwifashisha inkoni akinisha (racquet) atabanje kugerageza kandi ari mu gice cyâumukino ukomeye, ariko igihe cyose atsinze aba agaragaje inkoni (racquet) yâumukino. Bisa naho Imana ikoresha abakoz bayo mu buryo bushaka gusa.
Turebe inyunganizi zâibyanditswe ku buryo imyitwarire izamurwa
- Yobu 23:10
- Zaburi 66:10
- Yesaya 48:10
- 1Timoteyo 3:10
Nta mukozi mu Bwami bwâImana ushobora kwirengagiza gukomeza imyitwarire, igihe cyose baba biyeguriye Imana ndetse bemeye gukoreshwa nayo byâukuri. Intungamubiri ikomeye yo gukomeza imyitwarire ni ukwihangana, (Abaroma 5: 4) kandi kwihangana gutera kunesha, kunesha kukazana ibyiringiro. Mbere yâuko Imana idukoresha, ibanza kutugerageza.
Â
Ni gute wongereye ubushobozi bwo guhangana nâibigeragezo?
Igihe cyo kubaka inyubako ndende, birasanzwe ko ari ukugerageza kwegeranya ibikoresho byose nkenerwa. Ibi bikorwa vuba na vuba kandi bishobora kugera ku burebure butandaje. Gusa iyi si inyubako. Bisaba imyitwarire kugira ngo tubashe kurinda no kubaka neza ubuzima bwacu, imiryango, ubucuruzi nâitorero. Ibitugize ni byo begaragaza imbaraga nyakuri nâagaciro kâibyo twubaka.
Ugengeye ku Abaroma 5:3-4, ni ibihe bintu bijyana no kubaka imyitwarire?
Uruhuri rwâibibazo nibyikubita ku nyubako, imiterere yiyo nyubako izabasha gufasha iyo nyukako guhangana nabyo. Biroroshye cyane kuba igikwa (ibiti cyangwa ibyuma abubatsi bahagararaho bubaka) gishobora kuvaho igihe inyubako yaba ihuye nâumuyaga mwinshi. Iyo abubatsi bakeneye igikwa cya guhagararaho bubaka, ntabwo kifashishwa kugira ngo mu gukora imiterere ihambaye yâinyubako. Mu bucuruzi, igikwa twakita ubucakura, uturingushyo nâimitako, ariko igiha ubucuruzi imiterere yabwo ni (i) igicuruzwa (ii) abakiriya babwo (iii) indangagacira zabwo na (iv) ubuyobozi bwabwo.
Â
INTWARO ZâIMYITWARIRE
Imyitwarire igizwe na-
Kwemera inshingano uhabwa
Tangirana nâinshingano zoroheje (kujugunya imyanda hanze, gushyira ku murongo icyumba cyawe, kwibutsa abakiriya kugaruka undi munsi bitwaje amakuru akenewe, guhura nâumugore wawe ku gihe, gutegurura umugabo wawe ibyo kurya/inkweto/ikinyamakuru/ikiganiro cyo kuri TV)
Guhora witeguye
Guhora witeguye byagura ubushobozi bwâumuntu mu guhangana nâibihe bikomeye.
Gushikama
Inyubuti âPâ mu gitutu igaharariye ABANTU! Kwiga uburyo bwo kwisanisha nâabantu bari mu kaga (bashyizweho igitutu) ni itwaro ikomeye yo guhora witeguye gushikama. Abihangana bagashikama bahora biteguye kugera ku musozo wâurugamba baba bariho.
Ni ukuhe kuri muri Luka 11:8 Krist aduhugurira?
Gushikama (gutitiriza/kwihangana) ni imbuto yâimyitwarire mu itorero.
Â
Gukora ibyâubutwari
Uramutse utangiye kugendagenda hejuru yâamazi, urohama ukigera mu ntambwe nke cyane. Intsinzi izaza buhoro buhoro uko ibihe byicuma, ushobora kubyita gutsindwa cyangwa igihombo, ariko gerageza kwigira kuri uko gutsindwa noneho ejo hazaza uzabyite âubunararibonyeâ.
Â
Ni gute Imigani 24:16a isanisha amakuru ku myitwarire.
Kuba uwirengera inshingano uhabwa
Ni gute Yakobo 5:16 yisanisha nâukwirengeza inshingano nâimibanire myiza byâumwizera ku itsinda rito ryâabizera.
Ni gute gukura kwâimyitwarire bizafasha abatari abakirisito?
ITEGEREZE ISARO
Imyitwarire ntishobora guhinduka ako kanya. Bisaba igihe kongeraho ingorane, ibigeragezo, amananiza, imbogamizi, nâibibabaza cyane: Insinzi, kugirango itegurwe. Isaro ni urugero rwiza rwâuburyo imyitwarire ihinduka. Ikinyamunjonjorerwa gihura nâumucanga ukibangamira iyo ugiye ku ruhu rwacyo. Mu guhangana nâububabbare bwacyo, ikinyamunjonjorerwa kigenda buhorobuhoro gisohora ibigifasha kwirinda uko kubangamirwa nâumusenyi. Nyuma yâigihe, ibubabare busimburwa nâisaro ryiza cyane. Imana izakoresha ibikubbangamiye byose mu buzima kugira ngo uvemo ikintu cyiza cyane. Birashoboka ko waba uri guhura nâibintu bigoye ubuzima bwawe? Birashoboka ko Imana yaba yarohereje umuntu mu buzima bwawe, cyangwa mu itorero akaba akubangamiye? Ba maso ku buryo ukomeza gutanga ubyuryohe bwa Yesu Kristo kugira ngo imana ikoeze guhabwa icyumahiro cyayo.

Ubu butumwa mwabuteguriwe kandi mwabugejejweho n’ Umukozi wâImana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye yâivugabutumwa yise âNibintije Evangelical Ministriesâ yigisha ijambo ryâImana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com


