Bwiza

Uri igiki se? M Irene yishongoye ku mugabo wa Vestine

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 6 Ukwakira 2026 saa 06:55
Iminota 2 yo gusoma
Uri igiki se? M Irene yishongoye ku mugabo wa Vestine

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi nka M.Iréné, yahakanye ibyo Ouedraogo aherutse kumushinja, avuga ko ngo yamushimuse akamujyana ku gahato mu bukwe bwe.

Ouedraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine, yari aherutse kubwira abanyamakuru ba YouTube ko M.Iréné yamushimuse akamujyana mu bukwe bwe atabishaka kandi nta butumire yari afite.

Yavuze kandi ko yari asigaye amwandikira ubutumwa bugufi ariko M.Iréné ntabasubize.

M.Iréné yagarutse kuri ibi birego ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo TV, abihakana.

Ati: “Ubu ngushimuse nakujyana mu ruhame? Nkagushimuta nkakujyana mu bukwe burimo camera iri gutambutsa amashusho imbonankubone? Uri igiki se ubundi? Icya kabiri, kugira ngo ukore iki se ubundi, ni wowe mugeni?"

Yakomeje kwibaza impamvu umuntu wamushimuse yaba yaramujyanye ahantu hari abantu benshi n’amakamera.

Ati: “Ariko babikure mu buzima bwanjye kuko ntaho bihuriye. Ndi nde se wo gushimuta umuntu muri uru Rwanda?”

M.Iréné yanagaragaje ko atizeye neza niba koko ayo magambo yaravuzwe na Ouedraogo ubwe.

Ati: “Ni uko ntazi neza koko niba ari we wabivuze.”

Phil Peter, wari muri icyo kiganiro ndetse akaba yaranambariye M.Iréné mu bukwe bwe, na we yavuze ko yabonye Ouedraogo muri ubwo bukwe kandi ko uko yari ameze byagaragaraga ko atari mu bihe byiza.

Ku bijyanye n’akazi Ouedraogo akora mu Rwanda, M.Iréné yavuze ko nta makuru ahagije afite kuri byo.

Ati: “Nagerageje kubibaza, ariko ngahabwa ibisubizo bitandukanye.”

Ubukwe bwa M.Iréné na Nishimwe Liliane bwabaye ku wa 15 Kanama 2026, bubera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Muri ubwo bukwe hari haje ibyamamare bitandukanye, birimo Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana na Inkindi Aisha, hamwe n’abandi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.