Urubyiruko miliyoni rugiye guhugurwa mu gukora porogaramu za mudasobwa

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu nzego za Leta aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo guhugura aba coders bagera kuri miliyoni imwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gahunda ya leta y’imyaka itanu guhera mu 2024 kugeza 2029.

Biteganijwe ko intego izagerwaho binyuze muri gahunda ya Million Coders (OMC), ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) igamije kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’Abanyarwanda miliyoni mu masomo y’ibyumweru bitandatu kugeza kuri birindwi azajya atangirwa online.

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Nzeri, Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya yatangaje ko, muri iyi gahunda, abantu bashobora kwiyandikisha mu masomo y’ibyumweru bitandatu ku buntu mu bijyanye na programming, data analysis no gukora porogaramu za android (Android Developer Fundamentals, Data Analysis Fundamentals and Programming Fundamentals).

Iyi gahunda igamije guha Abanyarwanda ejo hazaza, gutegura inzobere z’ejo hazaza mu ikoranabuhanga nk’uko abayitegura babitangaza.

Binyuze muri gahunda ya OMC, abagenerwabikorwa bazagira amahirwe yo kunguka ubumenyi-shingiro muri programming, data science, na Android and Kotlin development.

Bazagira amahirwe kandi yo kugera ku rubuga bazaboneraho ubufasha bw’inzobere, ndetse n’impamyabumenyi nibarangiza neza amasomo bahisemo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Urubyiruko miliyoni rugiye guhugurwa mu gukora porogaramu za mudasobwa
    None kwiyandikisha bizatangira ryari?
    Bizakorwa gute ?
    Umuntu yakwiyandikisha ate?
    Mudusobanurire?
    Murakoze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *